Olga Lombardo yagizwe 'Miss Belgique 2026'; ufite inkomoko mu Rwanda ashima icyiciro yagarukiyemo –AMAFOTO

Imyidagaduro - 23/02/2026 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Olga Lombardo yagizwe 'Miss Belgique 2026'; ufite inkomoko mu Rwanda ashima icyiciro yagarukiyemo –AMAFOTO

Irushanwa rya Miss Belgique 2026 ryasojwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, ribera muri Plopsa Theatre i Adinkerke (La Panne), aho Olga Lombardo w’imyaka 22 y’amavuko yegukanye ikamba ahigitse abandi bakobwa 31 bari bahatanye.

Olga Lombardo ukomoka i Louvain, asanzwe ari umunyeshuri muri ‘Master’s’ mu ishami rya 'Pharmacie' muri Kaminuza ya Louvain, akaba n’umunyamideli uri mu bakomeye.

Yambitswe ikamba asimbuye Karen Jansen, wari Miss Belgique 2025. Ikamba yaryambitswe na Darline Devos, Perezida wa Komite itegura iri rushanwa.

Nyuma y’ibizamini n’ibikorwa bitandukanye byarimo kwiyerekana, gusubiza ibibazo no kugaragaza impano, abakobwa 15 ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma mu bakobwa 32 bari batangiye irushanwa.

Mu ijoro ry’ibi birori, Olga Lombardo ni we wahize abandi, anahabwa ibihembo birimo imodoka nshya, imyambaro, ibikoresho by’ubwiza n’imitako.

Igisonga cya Mbere yabaye Justine Tack ukomoka i Ousselghem mu Flandre occidentale, ni mu gihe Aicha Verheye wo muri Ostende yabaye igisonga cya kabiri.

Kyra Nkezabera ntiyabashije kwegukana ikamba

Muri aba bakobwa 32 bari bageze mu cyiciro cya nyuma, harimo Kyra Nkezabera, umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda. Kyra ni umunyeshuri mu bijyanye n’itumanaho, afite se w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligi.

Nubwo atabashije kwegukana ikamba, kuba yarageze mu cyiciro cya nyuma ni intambwe ishimishije, by’umwihariko ku Banyarwanda batuye mu mahanga bakomeje kwigaragaza mu marushanwa mpuzamahanga.

Mu rugendo rwe, Kyra yagaragaje icyizere, ubuhanga mu kuvugira mu ruhame ndetse n’ubwiza bwamuranze mu byiciro bitandukanye.

Kyra ntiyabashije gutera ikirenge mu cya Kenza Johanna Ameloot, wegukanye iri kamba mu 2024, na we ufite inkomoko mu Rwanda. Icyo gihe byari ibyishimo bikomeye ku muryango nyarwanda, by’umwihariko abatuye mu Bubiligi.

Nubwo iri rushanwa ritakibona umwanya kuri RTL-TVI kuva mu 2011 cyangwa kuri AB3 kuva mu 2019, ryabashije gukurikiranwa kuri Eclips TV biciye kuri Proximus.

Hari n’abanyamakuru n’abanyamideli batandukanye barimo Zoé Brunet, wabaye igisonga cya mbere cya Miss Belgique 2018, wagaragaye bwa mbere ari mu bayoboye ibi birori.

Ibirori byasojwe ahagana saa tanu z’ijoro, nk’uko bisanzwe, hafatwa amafoto ya Miss mushya ari kumwe n’imodoka ye nshya, mu byishimo by’abafana n’abateguye irushanwa.

Nubwo Olga Lombardo ari we wegukanye ikamba rya Miss Belgique 2026, izina rya Kyra Nkezabera na ryo ryasigaye mu mitima ya benshi, cyane cyane Abanyarwanda bakomeje kumushyigikira no kumwifuriza amahirwe mu rugendo rwe ruzakomeza.

Amarangamutima ya Kyra Nkezabera nyuma yo kutegukakana ikamba rya Miss Belgique

Mu butumwa yashyize kuri Konti ye ya Instagram kuri uyu wa 22 Gashyantare 2026, Kyra Nkezabera yatangaje ko urugendo rwe muri Miss Belgique rurangiriye aho, ariko ashimira byimazeyo buri wese wamushyigikiye.

Yavuze ko amaze amezi 10 ari kumwe n’abamukurikira uru rugendo, kandi atigeze atekereza ko yakwakirwa n’urukundo n’ubufasha bwinshi buturutse ku bantu batandukanye.

Yashimiye umuryango we n’inshuti ze, abamumenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abaterankunga be barimo ADN Digital Marketing na Sijo.ya bamugiriye icyizere kuva atangiye iri rushanwa kugeza ku musozo warwo.

Kyra yavuze ko yarangije iri rushanwa ari mu bakobwa 22 ba mbere (Top 22). Nubwo yifuzaga kugera kure hashoboka, yishimira intambwe yateye n’aho yavuye aho yatangiriye mu marushanwa yo ku rwego rw’intara (provinciale) kugeza ku cyiciro cya nyuma.

Yashimiye cyane abamutoye, abamusangije ku mbuga nkoranyambaga, abamweretse urukundo ndetse n’abamwoherereje ubutumwa bwo kumushyigikira nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu irushanwa. Yavuze ko iyo nkunga yose yamukoze ku mutima.

Yasoje avuga ko n'ubwo urugendo rwa Miss Belgique rurangiye, ubuzima bugifite byinshi bwamugeneye. Yavuze ko afite imishinga myinshi ateganya guteza imbere, kandi yizeye ko abamushyigikiye bazakomeza kumuba hafi muri izo gahunda zindi.

Yasinye ubutumwa bwe agira ati “Murakoze cyane mubikuye ku mutima.”


Catherine Choquet wabaye igisonga cya kane, Justine Tack wabaye igisonga cya mbere, Miss Belgique 2026 Olga Lombardo, Aicha Verheye wabaye igisonga cya kabiri, Calistee Kalaycioglu wabaye igisonga cya gatatu na Camilia Martinez wabaye igisonga cya gatanu, bafotowe mu irushanwa rya Miss Belgique 2026 ryabereye muri Plopsa Theatre, muri pariki ya Plopsaland i Adinkerke (De Panne)


Miss Belgique 2025 Karen Jansen ari kumwe na Miss Belgique 2026 Olga Lombardo, mu birori bya Miss Belgique 2026 byabereye muri Plopsa Theatre i Adinkerke. Aha ni mu gihe Karen Jansen yashyikirizaga ikamba uwasimbuye


Justine Tack wabaye igisonga cya mbere, Miss Belgique 2026 Olga Lombardo, na Aicha Verheye wabaye igisonga cya kabiri


Justine Tack (igisonga cya mbere), Olga Lombardo (Miss Belgique 2026) na Aicha Verheye (igisonga cya kabiri) ku rubyiniro rwa Miss Belgique 2026


Miss Belgique 2026 Olga Lombardo, yafotowe mu birori byo gutangaza no kwambika ikamba Miss Belgique 2026, byabereye muri Plopsa Theatre i Adinkerke (De Panne), ku wa 21 Gashyantare 2026


Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, nubwo ategukanye ikamba yagaragaje icyizere n’ubwiza bwamuranze muri iri rushanwa rikomeye


Nkezabera Kyra w’imyaka 21, umukobwa ufite se w’Umunyarwanda, ni umwe mu bakobwa 32 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Belgique 2026


Kyra Nkezabera, umunyeshuri mu itumanaho, yagerageje amahirwe ye muri Miss Belgique 2026, agaragaza isura y’umuco nyarwanda ku rubyiniro mpuzamahanga



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...