Old Wasp ufasha Boukuru na Kid from Kigali yasohoye indirimbo, anahindura izina rye - VIDEO

Imyidagaduro - 04/05/2026 11:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Old Wasp ufasha Boukuru na Kid from Kigali yasohoye indirimbo, anahindura izina rye - VIDEO

Umuhanzi Enric Sifa wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yahinduye izina ryo mu muziki anatangiza icyiciro gishya cy’umwuga we, aho ubu azajya akoresha izina rya Old Wasp mu bikorwa bye bya muzika isanzwe (secular).

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Old Wasp yavuze ko indirimbo nshya yise “Brand New” ari yo itangiza ku mugaragaro uru rugendo rushya, aho yemeza ko yahisemo kuva mu muziki wa Gospel agatangira gukora umuziki usanzwe.

Yagize ati: “Natangiye urugendo rushya mu muziki. Nahisemo guhindura izina nkoresha, mpita nva kuri Enric Sifa njya ku Old Wasp. Ibi bijyana no kureka gukora Gospel nkajya mu muziki usanzwe (secular).

Uyu muhanzi kandi ni we washinze inzu itunganya umuziki ya Metro Afro, ibarizwamo abahanzi barimo Kid from Kigali ndetse na Boukuru.

Avuga ku nshingano ze muri iyo label, Old Wasp yasobanuye ko gushinga inzu itunganya umuziki byari bigamije guteza imbere impano z’abahanzi bo muri Afurika, ariko anemeza ko bitamubuza gukomeza no gukora umuziki ku giti cye.

Ati: “Gushinga label ni umurimo umwe, no gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga na byo ni undi. Ni yo mpamvu nahisemo kubihuza byose.”

Indirimbo “Brand New” ni yo itangiza ku mugaragaro iki cyerekezo gishya cya Old Wasp, kikaba kigaragaza impinduka mu rugendo rwe rwa muzika.


Old Wasp atangiye urugendo rushya mu muziki, asohora “Brand New” anahindura izina rye rya kera

Enric Sifa yahinduye ikiranga umuzika we, ubu ni 'Old Wasp' winjiye muri 'secular' ku mugaragaro


Nyuma yo gushinga Metro Afro, Old Wasp yahisemo no kwikorera umuziki ku giti cye mu cyiciro gishya. Aha, ari kumwe na Kid From Kigali asanzwe afasha mu muziki, Shemi na Producer Kozze

Old Wasp ari kumwe n'umuhanzikazi Boukuru asanzwe afasha mu muziki binyuze muri Label ya Metro Afro

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO NSHYA YA OLD WASP


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...