Ni
igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025,
kibera muri Kigali Universe, kikaba ari cyo cya mbere Okkama akoze kuva yinjiye
mu muziki mu myaka itanu ishize.
Uretse
kumurika EP ye, iki gitaramo cyabaye n’umwanya wo kwizihiza imyaka itanu amaze
mu muziki, ndetse n’imyaka itanu ishize abaye umugabo. Okkama yavuze ko iyi
myaka yamuhaye isomo rikomeye ryo gukura no kwihangana mu rugendo rwe rwa
muzika.
Yabwiye
InyaRwanda ati “Iyi myaka itanu ishize yanzaniye byinshi harimo ibihe byiza
n’ibikomeye, ariko byose byankomeje. Nize ko guharanira inzozi n’ubufatanye
n’abandi ari byo byubaka umuhanzi nyakuri,”
Iki
gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi n’inshuti za hafi za Okkama barimo Afrique,
Faycal (Code), Eric Mucyo, Mistaek, Yuhi Mic, Utah Nice, Fox Makare, ndetse
n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo Mighty Popo.
Umugore
wa Okkama nawe yari mu bitabiriye iki gitaramo cyaranzwe n’umunezero, abari aho
bose bahuriza ku kuba Okkama ari umwe mu bahanzi bafite umwimerere n’ubuhanga
bukura uko imyaka igenda ihita.
Okkama
yatangiye igitaramo cye aririmba indirimbo “Udutwenge” yakoranye n’umuraperi
Bull Dogg, akomereza ku ndirimbo ze zizwi nka “Toto”, “Umwere”, n’izindi ziri
kuri EP ye nshya “Nyamabara”.
Mbere
yo kuririmba Umwere, yabajije ati “Ni bande bakunda abagore babo?” Ijambo
ryakurikiwe n’amashyi menshi y’abari aho, benshi bazamura amaboko mu rwego rwo
kwifatanya na we mu butumwa bw’iyi ndirimbo.
Umuhanzi
Afrique, umwe mu nshuti za hafi za Okkama, yifatanyije na we ku rubyiniro
baririmba indirimbo bakoranye, hanyuma nawe akurikizaho iyitwa “No Body”
yakirijwe amashyi menshi.
Mu
butumwa bwe, Okkama yavuze ati “Hamwe na Kenny Sol nibo bantu tugirana
indirimbo nyinshi. Ibi byose tugezeho niwe tubicyesha [ashimira Mighty Popo].”
Umuyobozi
w’ishuri rya muzika rya Nyundo, Mighty Popo, nawe yaserutse ku rubyiniro
acuranga gitari, anashimira abahoze ari abanyeshuri be barimo Okkama, avuga ko
bishimishije kubona barakuze mu muziki kandi bagikomeye ku ndangagaciro
bigishijwe.
Umuraperi
Fox Makare ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, aho yacurangiwe inanga na Nkubana,
umuhungu w’umukirigitananga Nzayisenga Sophia.
Umuraperi Mistaek yatunguye abitabiriye igitaramo ubwo yasangaga ku rubyiniro Utah Nice,
bakaririmbana indirimbo yabo “Away”.
Mu
buryo bw’amashusho butangaje, Okkama yahinduye imyambaro inshuro eshatu mu
gitaramo kimwe. Yabanje kwinjira afite inkoko mu mugongo – ikimenyetso gikunze
kugaragara mu bihangano bye, ubwa kabiri yambara imyenda y’umukara, hanyuma
asoreza ku myambaro isanzwe yoroheje.
Iki
gitaramo cyasize abari aho bishimye cyane, benshi bavuga ko “Nyamabara” ari
intangiriro y’icyiciro gishya mu muziki wa Okkama.

Okkama
ubwo yageraga ku rubyiniro mu gitaramo cyo kumurika EP ye “Nyamabara”

Umuhanzi
Okkama yasusurukije abafana be mu gitaramo cy’amateka cyabereye muri Kigali
Universe

Afrique
na Okkama baririmbanye indirimbo bakoranye mu buryo bwihariye bwa ‘Live
Acoustic’
Mighty
Popo, umuyobozi wa Nyundo Music School yifatanyije n’abanyeshuri be ku
rubyiniro

Okkama
ubwo yari afite inkoko mu mugongo, mu buryo buvuga byinshi ku mwimerere we
w’ubuhanzi

Umuraperi
Mistaek na Utah Nice baririmbye indirimbo yabo “Away” mu buryo bwa ‘Live’

Umuraperi Magna Romeo yagaragaje ko ari uwo guhangwa amaso mu rugendo rw'umuziki



Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana niwe wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo

Umuraperi Fox Makare wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yishimiwe mu buryo budasanzwe muri iki gitaramo

Umucuranzi wa 'Saxophone', Big Isaac yacuranze indirimbo zinyuranye, binyura benshi


Mighty Popo acuranga gitari mu gitaramo cy’umunyeshuri we Okkama

Abafana
bishimye ubwo Okkama yaririmbaga indirimbo ye “Umwere”

Okkama
yavuze ko imyaka itanu amaze mu muziki yamwigishije gukura no kwihangana

Okkama yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba ‘Live’ no guhuza n’abitabiriye


Byari
ijoro ry’ubuhanga, urukundo n’umuziki w’umwimerere – Okkama yerekanye icyo
amaze imyaka itanu yubaka
“Nyamabara”
– EP yerekanye impinduka n’ukwigenga kwa Okkama mu muziki nyarwanda
Umuziki
si amagambo gusa, ni ubuzima – Okkama yabyerekanye mu gitaramo cye
cy’akataraboneka


Okkama yongeye kwandika izina rye mu mateka y’abahanzi bafite umwimerere



Byari
birenze igitaramo – byari ibirori byo kwizihiza imyaka itanu y’ubuzima n’inzozi



Umucuranzi wa gitari, Bolingo Paccy yahuje imbaraga na Bill Ruzima ku rubyiniro mu ndirimbo zinyuranye


Afrique yaririmbye muri iki gitaramo, mu gihe yitegura gusohora Album ye nshya






KANDA HANO UREBE: OKKAMA YAMURITSE ALBUM YE ASHYIGIKIWE N'ABARIMO UMUGORE WE
KANDA HANO UREBE: MISTAEK YAHAMIJE IBY'URUKUNDO RWE NA NICOLE MUSONI
KANDA HANO UREBE: UMURAPERI MISTAEK YATUNGUYE UTAH NICE KU RUBYINIRO
KANDA HANO UREBE: BILL RUZIMA YAHUJE IMBARAGA NA BOLINGO PACCY KU RUBYINIRO
KANDA HANO UREBE: UMURAPERI FOX MAKARE YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE
KANDA HANO: AFRIQUE YONGEYE GUTARAMIRA ABAKUNZI BE NYUMA Y'IGIHE KININI
OKKAMA YASERUKANYE IMYAMBARO YIHARIYE MU GITARAMO CYA EP YE 'NYAMABARA'
ABAHANZI BAKOMEYE BATUNGUYE OKKAMA MU GITARAMO CYE CYABEREYE MURI KIGALI UNIVERSE
KANDA HANO: YEWEEH YAVUZE KU RUKUNDO RWE NA SHADDYBOO RWAVUZWE IGIHE KINI
VIDEO: Director Melvin Pro -InyaRwanda
