Okkama yamuritse EP mu gitaramo yashyigikiwemo n’abo bigannye umuziki –AMAFOTO +VIDEO

Imyidagaduro - 12/10/2025 7:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Okkama yamuritse EP mu gitaramo yashyigikiwemo n’abo bigannye umuziki –AMAFOTO +VIDEO

Umuhanzi Okkama wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyamuhurije n’abakunzi be ubwo yamurikaga EP ye nshya yise “Nyamabara”, igikorwa cyaranzwe n’ubusabane n’ubushuti hagati ye n’abanyamuziki banyuranye biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, kibera muri Kigali Universe, kikaba ari cyo cya mbere Okkama akoze kuva yinjiye mu muziki mu myaka itanu ishize.

Uretse kumurika EP ye, iki gitaramo cyabaye n’umwanya wo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, ndetse n’imyaka itanu ishize abaye umugabo. Okkama yavuze ko iyi myaka yamuhaye isomo rikomeye ryo gukura no kwihangana mu rugendo rwe rwa muzika.

Yabwiye InyaRwanda ati “Iyi myaka itanu ishize yanzaniye byinshi harimo ibihe byiza n’ibikomeye, ariko byose byankomeje. Nize ko guharanira inzozi n’ubufatanye n’abandi ari byo byubaka umuhanzi nyakuri,”

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi n’inshuti za hafi za Okkama barimo Afrique, Faycal (Code), Eric Mucyo, Mistaek, Yuhi Mic, Utah Nice, Fox Makare, ndetse n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo Mighty Popo.

Umugore wa Okkama nawe yari mu bitabiriye iki gitaramo cyaranzwe n’umunezero, abari aho bose bahuriza ku kuba Okkama ari umwe mu bahanzi bafite umwimerere n’ubuhanga bukura uko imyaka igenda ihita.

Okkama yatangiye igitaramo cye aririmba indirimbo “Udutwenge” yakoranye n’umuraperi Bull Dogg, akomereza ku ndirimbo ze zizwi nka “Toto”, “Umwere”, n’izindi ziri kuri EP ye nshya “Nyamabara”.

Mbere yo kuririmba Umwere, yabajije ati “Ni bande bakunda abagore babo?” Ijambo ryakurikiwe n’amashyi menshi y’abari aho, benshi bazamura amaboko mu rwego rwo kwifatanya na we mu butumwa bw’iyi ndirimbo.

Umuhanzi Afrique, umwe mu nshuti za hafi za Okkama, yifatanyije na we ku rubyiniro baririmba indirimbo bakoranye, hanyuma nawe akurikizaho iyitwa “No Body” yakirijwe amashyi menshi.

Mu butumwa bwe, Okkama yavuze ati “Hamwe na Kenny Sol nibo bantu tugirana indirimbo nyinshi. Ibi byose tugezeho niwe tubicyesha [ashimira Mighty Popo].”

Umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, Mighty Popo, nawe yaserutse ku rubyiniro acuranga gitari, anashimira abahoze ari abanyeshuri be barimo Okkama, avuga ko bishimishije kubona barakuze mu muziki kandi bagikomeye ku ndangagaciro bigishijwe.

Umuraperi Fox Makare ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, aho yacurangiwe inanga na Nkubana, umuhungu w’umukirigitananga Nzayisenga Sophia.

Umuraperi Mistaek yatunguye abitabiriye igitaramo ubwo yasangaga ku rubyiniro Utah Nice, bakaririmbana indirimbo yabo “Away”.

Mu buryo bw’amashusho butangaje, Okkama yahinduye imyambaro inshuro eshatu mu gitaramo kimwe. Yabanje kwinjira afite inkoko mu mugongo – ikimenyetso gikunze kugaragara mu bihangano bye, ubwa kabiri yambara imyenda y’umukara, hanyuma asoreza ku myambaro isanzwe yoroheje.

Iki gitaramo cyasize abari aho bishimye cyane, benshi bavuga ko “Nyamabara” ari intangiriro y’icyiciro gishya mu muziki wa Okkama.

 

Okkama ubwo yageraga ku rubyiniro mu gitaramo cyo kumurika EP ye “Nyamabara”

 

Umuhanzi Okkama yasusurukije abafana be mu gitaramo cy’amateka cyabereye muri Kigali Universe

 

Afrique na Okkama baririmbanye indirimbo bakoranye mu buryo bwihariye bwa ‘Live Acoustic’ 

Mighty Popo, umuyobozi wa Nyundo Music School yifatanyije n’abanyeshuri be ku rubyiniro

Okkama ubwo yari afite inkoko mu mugongo, mu buryo buvuga byinshi ku mwimerere we w’ubuhanzi


Umuraperi Mistaek na Utah Nice baririmbye indirimbo yabo “Away” mu buryo bwa ‘Live’

Umuraperi Magna Romeo yagaragaje ko ari uwo guhangwa amaso mu rugendo rw'umuziki

Umuhanzi Kendo yavuze ko yishimiye gushyigikira Okkama mu gitaramo cy'imyaka itanu ishize ari mu muziki

Utah Nice ku rubyiniro, yagaragaje ko amasomo yakuye ku ishuri ry'umuziki yamushyigikiye mu rugendo

Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana niwe wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo

Umuraperi Fox Makare wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yishimiwe mu buryo budasanzwe muri iki gitaramo

Umucuranzi wa 'Saxophone', Big Isaac yacuranze indirimbo zinyuranye, binyura benshi

Mighty Popo acuranga gitari mu gitaramo cy’umunyeshuri we Okkama

 

Abafana bishimye ubwo Okkama yaririmbaga indirimbo ye “Umwere”

 

Okkama yavuze ko imyaka itanu amaze mu muziki yamwigishije gukura no kwihangana

 

Okkama yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba ‘Live’ no guhuza n’abitabiriye


Byari ijoro ry’ubuhanga, urukundo n’umuziki w’umwimerere – Okkama yerekanye icyo amaze imyaka itanu yubaka 

“Nyamabara” – EP yerekanye impinduka n’ukwigenga kwa Okkama mu muziki nyarwanda 

Umuziki si amagambo gusa, ni ubuzima – Okkama yabyerekanye mu gitaramo cye cy’akataraboneka

 

Mistaek na Yuhi Mic basanze ku rubyiniro Okkama bafatanya kuririmba mu gitaramo cye cy'umuziki w'umwimerere 

Okkama yongeye kwandika izina rye mu mateka y’abahanzi bafite umwimerere


Producer Popiyeeh wakoze indirimbo zakunzwe za Okkama yanamucurangiye mu gitaramo cye

Uyu mukobwa ni uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataramanye na Okkama mu gitaramo, mu gihe bitegura bitegura gusohora indirimbo bakoranye

Byari birenze igitaramo – byari ibirori byo kwizihiza imyaka itanu y’ubuzima n’inzozi

Umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton yitabiriye igitaramo cya Okkama

Umuhanzi Ngeruka Faycal wamenyekanye nka Code yari mu gitaramo cya Okkama

Umucuranzi wa gitari, Bolingo Paccy yahuje imbaraga na Bill Ruzima ku rubyiniro mu ndirimbo zinyuranye

Afrique yaririmbye muri iki gitaramo, mu gihe yitegura gusohora Album ye nshya




KANDA HANO UREBE: OKKAMA YAMURITSE ALBUM YE ASHYIGIKIWE N'ABARIMO UMUGORE WE

KANDA HANO UREBE: MISTAEK YAHAMIJE IBY'URUKUNDO RWE NA NICOLE MUSONI

KANDA HANO UREBE: UMURAPERI MISTAEK YATUNGUYE UTAH NICE KU RUBYINIRO

KANDA HANO UREBE: BILL RUZIMA YAHUJE IMBARAGA NA BOLINGO PACCY KU RUBYINIRO

KANDA HANO UREBE: UMURAPERI FOX MAKARE YAGARAGAJE UBUHANGA BUDASANZWE

KANDA HANO: AFRIQUE YONGEYE GUTARAMIRA ABAKUNZI BE NYUMA Y'IGIHE KININI

OKKAMA YASERUKANYE IMYAMBARO YIHARIYE MU GITARAMO CYA EP YE 'NYAMABARA'

ABAHANZI BAKOMEYE BATUNGUYE OKKAMA MU GITARAMO CYE CYABEREYE MURI KIGALI UNIVERSE

KANDA HANO: YEWEEH YAVUZE KU RUKUNDO RWE NA SHADDYBOO RWAVUZWE IGIHE KINI


VIDEO: Director Melvin Pro -InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...