Iki
gikorwa cyabereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 13
Werurwe 2026, cyari igitaramo cyuzuye ibyishimo n’umuziki nyarwanda ugezweho.
Metro
Afro, sosiyete y’umuziki yashinzwe na Enric Sifa, igamije gutahura no
gushyigikira abahanzi bakiri bato mu guteza imbere impano zabo.
Enric
Sifa yavuze ko yashinze iyi label ashingiye ku rukundo rwe rw’umuziki ndetse
n’ubumenyi afite mu rugendo rw’imyaka myinshi mu muziki, aho asobanura ko
benshi mu bahanzi bashya bahura n’imbogamizi mu rugendo rwabo.
Ati: “Iyi ni ‘Label’ igamije gushyigikira no guteza imbere abahanzi, tubaha umwanya
wo gukora umuziki w’umwuga, kubona inama n’ubufasha, kandi tukabafasha kugera
ku isoko ryagutse mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga."
Confy,
umwe mu bahanzi bakoranye na Metro Afro kuva 2022 kugeza 2024, yashimangiye ko
bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane, zirimo “Take Over”.
Okkama
yavuze ko yakoranye na Metro Afro mu myaka ibiri ishize, ahanini ku ndirimbo
ebyiri, avuga ko bishimishije cyane.
Boukuru
nawe yagaragaje ko ibyo yagezeho byose abicyesha Metro Afro, avuga ko gutangira
nk’umuhanzi wishakisha kugeza uyu munsi byamubereye isomo ryiza. Anavuga ko
yageze ku gusohora Album ‘Gikundiro’ bitewe na Metro Afro.
Enric
Sifa yavuze ko Confy ariwe muhanzi wa mbere batangiranye, nyuma bakorana na
Okkama bakurikizaho Boukuru.
Yanagaragaje
ko n’abandi bahanzi barimo Kid from Kigali, bamaze kumenyekana binyuze mu
ndirimbo zabo nka “Yububu”, nabo bakaba baragize uruhare mu gutangaza impano
nshya zishingiye ku muziki w’Abanyafurika.
Iki
gitaramo cy’aba bahanzi cyari cyarateguwe nk’igikorwa cyo guhura no kwishimana
n’abafana, riherekejwe n’indirimbo z’abahanzi batandukanye zerekana ubwiza
n’ubudasa bw’umuziki w’Abanyafurika n’ubw’urubyiruko rw’Abanyarwanda.
Abitabiriye
bashoboye kuganira n’abahanzi, abatunganya umuziki, abanyamakuru ndetse
n’abandi bafatanyabikorwa mu ruganda rwa muzika, bikaba byari umwanya mwiza wo
gutangira imishinga mishya no gushimangira ubufatanye mu ruganda
rw’imyidagaduro.

Abahanzi
banyuze muri Metro Afro basusurukije abakunzi babo i Kigali – Okkama, Confy, Kid from Kigali na
Boukuru baririmbanye ishyaka ryo kugaragaza uko bashyigikiwe
Enric
Sifa [Uri iburyo uri kumwe na Mike Karangwa] yavuze ko bazakomeza guteza imbere abahanzi nyarwanda binyuze mu gutera
inkunga indirimbo zabo, ibitaramo ndetse na Album bazajya bashyira hanze




Kid from Kigali yavuze ko indirimbo ye igezweho muri iki gihe yitwa 'Yububu' yayikoze ashyigikiwe

Shemi wamamaye mu ndirimbo nka 'Peace of mind' yashyigikiye bagenzi be bari mu rugendo na Metro Africa

Umuhanzi Sintex wamamaye mu ndirimbo nka 'Twifunze' ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cy'aba bahanzi

Producer Kozzy wo muri Country Records [Ubanza iburyo] ari kumwe n'abahanzi banyuranye muri iki gitaramo

Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver ari kumwe na Enric Sifa washinze Label ya Metro Africa
