Offset yavuze ko we na Cardi B babanye neza nyuma yo gutandukana

Imyidagaduro - 16/11/2026 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Offset yavuze ko we na Cardi B babanye neza nyuma yo gutandukana

Umuraperi w’Umunyamerika Offset yatangaje ko atishimira kuba hari abantu bamufata nk'umuntu mubi kubera ibibazo byaranze urukundo rwe na Cardi B, ashimangira ko bombi bamaze kunyura muri byinshi kandi ko bakomeje kubana neza mu kurera abana babo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru Joe Coscarelli na Jon Caramanica mu kiganiro The New York Times Popcast, aho yanavuze ko ibitekerezo by'abantu ku buzima bwe bwite byatangiye kugira ingaruka ku muryango we, cyane cyane ku bana be.

Yavuze ko atishimira uburyo abantu bamubonamo umuntu mubi bitewe n'ibyagiye bivugwa ku mubano we na Cardi B, kuko bitagarukira kuri we gusa, ahubwo bigera no ku muryango we. Ati: “Sinishimira ko abantu batekereza ko ndi umuntu mubi. Birambabaza.”

Offset yavuze ko afite ababyeyi n'abana bakura, na bo bagerwago nicyibazo kubera we. Yatanze urugero rw'umuhungu we w'imfura ufite imyaka 16, avuga ko yigeze kugira ibibazo ku ishuri nyuma yo kubona ibintu byanditswe kuri se no kubibwirwa n'abandi.

Yasobanuye ko atari agamije gushaka impuhwe z'abantu, ahubwo yashakaga kugaragaza ko amagambo abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga ashobora kugira ingaruka ku buzima bw'abandi bo mu muryango we.

Offset yavuze ko nubwo abantu bagikomeza kugaruka ku bibazo byaranze urukundo rwe na Cardi B, mu buzima busanzwe bombi bamaze kubiganiraho kandi bakabasha gukomeza kubana neza.

Yagize ati: “Igitangaje ni uko tumeze neza. Jye na we turabanye neza. Twanyuze mu bibazo byacu, ariko twibanze ku bana bacu. kandi tuzi icy'ingenzi.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo afitanye n'uwahoze ari umugore we, ndetse ko ashyigikiye ibyo akora. Ati: “Nta kibazo mfitanye n'uwahoze ari umugore wanjye. Nishimira ibyo akora byose.”

Yavuze ko adashaka kujya agaragaza buri kintu cyose cyerekeye umubano wabo kugira ngo yemeze abantu ko babanye neza, kuko icy'ingenzi ari uko bombi bumvikana kandi abana bakabaho neza.

Mu gusobanura impamvu adashaka kugaragaza kenshi umubano we na Cardi B, Offset yavuze ko yubaha ubuzima bwite bw'uyu muraperikazi, kuko buri wese afite ubuzima bwe n'ibyo ahugiyemo.

Yagize ati: “Igihe cyose jye na we tubanye neza, na we akaba ameze neza nanjye, abana bacu bakaba bameze neza, nta mpamvu yo kubigira igitaramo.”

Yongeyeho ko badakeneye kwereka abantu ko babanye neza, kuko ibyo byakorwa n'abantu ubwabo mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho kubigira ikintu cyo kwerekana ku mbuga nkoranyambaga.

Offset na Cardi B bashyingiranywe mu 2017, ariko umubano wabo wagiye urangwa n'ibibazo n'ibihuha bitandukanye byakunze kuvugisha benshi.

Mu 2024, Cardi B yatanze ikirego gisaba gatanya, bituma urugendo rw'urukundo rwabo rurangira nyuma y'imyaka bari bamaze bubatse urugo.

Bafitanye abana batatu ari bo Kulture, Wave na Blossom. Offset afite n'abandi bana batatu yabyaranye n'abandi bagore, bivuze ko afite abana batandatu muri rusange.

Offset, wamenyekanye cyane nk'umwe mu bagize itsinda rya Migos ryamamaye mu njyana ya Hip Hop, yakomeje umuziki ku giti cye nyuma y'uko iryo tsinda ritakomeje gukora nk'uko byahoze.


Offset yavuze ko we na Cardi B babanye neza nyuma yo gutandukana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...