Kuri uyu wa Gatatu
tariki 01 Ugushyingo 2023, yari isabukuru y’umwaka umwe umuraperi udateze kwibagirana
mu mitima ya benshi, Takeoff yitabye Imana. Uyu muraperi, ni umwe mu byamamare
byababaje abantu benshi by’umwihariko abaraperi bagenzi be, Quavo na Offset
bari banahuriye mu itsinda Migos, itsinda rya Hip hop ryashinzwe mu 2008.
Ku wa Kabiri, ni bwo
Quavo w’imyaka 32, yanditse kuri Instagram ye, ifoto ya mwishywa we, Takeoff
amwenyura. Iyo foto, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Sinshobora
kubyibagirwa, ntibizigera byibagirana ndabyibuka."
Ejo hashize ku wa Gatatu,
Offset w’imyaka 31, nawe yunamiye mugenzi we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga
aho yagize ati: “Ibihe twagiranye ni iby’agaciro, ibyo twubatse muri uyu mukino
ntabwo bigeze bashaka kubitwubahira kandi twarahinduye isi "Ndagukunda Take
uracyari kumwe natwe hano ndabizi urahari !!!! Migo ni Ubuzima!!!!!!"
Muri ubwo butumwa
kandi, harimo na video ya nyakwigendera wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘MotorSpot,’ndetse
n’amashusho abagaragaza bose uko ari batatu ku rubyiniro baririmbana.
Igihe Takeoff yicwaga ku myaka 28,
we na Quavo bari bitabiriye ibirori byihariye mu mpera z'icyumweru cya
Halloween, ubwo humvikanaga urusaku rw'amasasu nyuma y’intonganya zabanje kuba.
Umuyobozi wa Polisi ya Houston, Troy Finner, yaje gutangaza ko Takeoff atari we
wari ugambiriwe muri ubwo bwicanyi bwamuhitanye.
Ku wa gatatu kandi,
Cardi w'imyaka 31, yifatanije n’umugabo Offset mu kwibuka Takeoff, asangiza
ifoto ye ku nkuru ye ya Instagram. Muri iyo foto, yari ari kumwe na Quavo,
Offset ndetse na Takeoff bose bamwenyura.
Iri tsinda rya Migos ry’abaraperi
batatu, ryatangirijwe bwa mbere i Lawrenceville muri Georgia, hanze ya Atlanta
mu 2008. Bakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye nka Drake, Katy Perry, Nicki
Minaj, n'umugore wa Offset, Cardi B.
Quavo na Offset bunamiye Takeoff umaze umwaka umwe yitabye Imana
Iri, ni rimwe mu matsinda y'abaraperi yari akunzwe cyane ku isi
Migos Hip hop Group hamwe na Cardi B
Takeoff amaze umwaka umwe yitabye Imana