Nyuma y'aho Rayon Sports ibonye intsinzi kuri AS Kigali bigakuraho umusaruro mubi mu mikino itatu Gikundiro yaherukaga gukina muri Shampiyona, dore yari yanganyijemo imikino ibiri, Gikundiro igatsindwamo undi, Umutoza Bruno Ferry yagarutse kuri Uwumukino Obedi na Mugisha Didier bakinnye umukino wabo wa mbere muri Shampiyona.
Bruno Ferry yavuze ko ari abakinnyi beza ndetse b'ingenzi yabonye kuko baje bafite imbaraga zo gukina no gutanga ihangana hagati y'abakinnyi b'Abanyarwanda n'Abanyamahanga babanza mu kibuga.
Ati: "Ndishimye kuko Obedi na Mugisha ni abakinnyi babiri beza kandi biteguye guhita bakina, ni byiza kuri twe kuko tugiye guhita tubakoresha aka kanya. Baje gutanga amahitamo menshi mu ikipe, ubu hagiye kuzamo ihangana rikomeye ku bakinnyi b'Abanyamahanga n'Abenegihugu."
Bruno Ferry yakomeje avuga ko yanyuzwe n'uburyo aba bakinnyi bombi bitwaye byatumye Gikundiro itahana amanota atatu ndetse ko kuri ubu yamaze kubona ikipe ihamye ndetse n'abahitamo menshi ku bakinnyi babanza mu kibuga bitandukanye na mbere.
Myugariro Uwumukiza Obedi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ndetse bagafasha Rayon Sports mu buryo bwugarira ndetse no gusatira, mu gihe Mugisha Didier ari we watsindiye Gikuniro igitego 1 cyabonetse muri uwo mukino ndetse bigasubiza Gikundiro mu byishimo nyuma y'iminsi 32 itayibona.
Rayon Sports ya Bruno Ferry irasubira mu kibuga tariki ya 13 Gashyantare 2026 yakira Police FC mu mukino w'umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League uzabera kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00
Umutoza Bruno Ferry yatangaje ko Mugisha Didier na Uwumukiza Obedi ari abakinnyi beza Rayon Sports yari ikeneye
REBA IKIGANIRO BRUNO FERRY YAGIRANYE NA INYARWANDA SPORTS
