Ubwo yari i Pennsylvania ku wa Kabiri, Obama yavuze ko atari azi neza Charlie Kirk kandi ko atemeranyaga n’ibitekerezo bye byinshi, ariko yavuze ko kwicwa kwe ari “igikorwa kigayitse kandi kibabaje”.
Yavuze ko abayobozi bamwe b’Abarepubulikani b’igihe cyashize bagiraga uruhare mu kubaka ubumwe bw’igihugu mu bihe by’amage, ariko atunga agatoki Perezida Donald Trump kubera amagambo ye akunze gukurura umwiryane n’amacakubiri.
Mu gusubiza, White House yatangaje ko Obama ari “we wubatse urwango rwa politiki rw’iki gihe”.
Charlie Kirk, wari ufite imyaka 31, yapfuye arashwe isasu rimwe ubwo yari mu kiganiro muri Utah Valley University i Orem ku itariki ya 10 Nzeri.
Ku wa Kabiri, Tyler Robinson, w’imyaka 22, yashinjwe n’ubutabera icyaha cyo kwica Kirk hamwe n’ibindi birego birimo gukoresha intwaro. Abashinjacyaha bavuze ko bazasaba ko ahanishwa igihano cy’urupfu. Icyakora umugore wa Charlie Kirk, Erika Kirk aherutse kuvuga ko yahaye imbabazi uwamwiciye umugabo.
Umushinjacyaha wa Utah, Jeffrey Gray, yavuze ko Robinson yari yohereje ubutumwa bugufi avuga ko yarashe Kirk kuko “yari asigaye arambiwe urwango rwe.”
Mbere y’uko Robinson afatwa, bamwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Trump bashinje uruhande rw’ibumoso rwa politiki – ruyobowe n’AbaDemokarate n’ababashyigikiye – kuba baragize uruhare mu gutera ubwo bwicanyi.
Minisitiri w’Ubutabera, Pam Bondi, yavuze ko Guverinoma ishobora gukaza amategeko yerekeye “amagambo y’urwango,” nubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta tegeko ryihariye ribihana rihari.
Visi Perezida JD Vance yasabye ko hagaragazwa abantu bose bishimiye cyangwa bemeranyije n’iyicwa rya Kirk, ndetse n’abamunenze nyuma y’urupfu rwe. Ati: “Mubashyire ahagaragara, kandi niba bikenewe munamenye n’abakoresha babo.”
Mu ijambo rye i Erie, Pennsylvania, Obama yagize ati: “Mu bihe nk’ibi by’umuvurungano, inshingano za perezida ni uguhuza abaturage.” Yasabye Abanyamerika kubaha uburenganzira bw’abandi bwo kuvuga ibyo batemeranyaho.
Yashimye Guverineri wa Utah, Spencer Cox, umurepubulikani wagaragaje ko bishoboka gutandukana mu bitekerezo ariko ugakomeza kubahiriza uburyo bukwiye bwo kuganira mu ruhame.
Yanashimye Guverineri wa Pennsylvania, Josh Shapiro (w’umudemokarate), washinjwe igitero cy’iterabwoba cyabaye mu mwaka ushize ubwo urugo rwe rwaterwaga ibisasu bya molotov. Yahuje ibyo bikorwa byiza n’imvugo za Trump n’abo bafatanyije, abibona nk’ikinyuranyo gikomeye.
Yagarutse ku bwicanyi bwo mu 2015 bwakozwe n’umuzungu w’intagondwa mu rusengero rw’Abirabura muri South Carolina, avuga ko atigeze abukoresha mu nyungu za politiki ngo ashinje cyangwa arase abo batavuga rumwe.
Yanasobanuye ko na nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeri 2001, Perezida George W. Bush yavuze ku mugaragaro ko “Amerika itari mu ntambara n’Idini ya Islam.”
Ati: “Iyo numvise Perezida n’abamuri hafi bakita abo batavuga rumwe na bo ‘ibimungu’ cyangwa ‘abanyagihugu bagomba kurwanywa’, mbona ari ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye dufite kandi tugomba gufatanya twese kugikemura.”
Mu itangazo yahaye BBC, White House yavuze ko ibyo Obama avuga ari ukwihunza inshingano, ndetse imushinja ko ari we “washegeshe Amerika igihe yari ku butegetsi.”
Bagize bati: “Obama yakoresheje buri cyanya kugira ngo atere urwango hagati y’Abanyamerika. Uko kutumvikana kwe kwigishije Abademokarate b’ibihe bishya gukomeza kwita abo batavuga rumwe nabo ‘abasuzuguritse’, ‘aba-fasciste’, cyangwa ‘abanazi.’”
Nubwo Perezida wahoze ku butegetsi muri Amerika asanzwe atarangwa no kunenga cyane abamusimbuye, mu mezi aheruka Obama yakunze kunenga imvugo n’ingamba za Trump zirwanya za kaminuza, abacamanza, ndetse no kubura imbaraga mu buyobozi bw’ishyaka rye ry’Abademokarate mu guhangana n’ubutegetsi bwa Trump.
Obama yashinjwe kuba nyirabayazana w'ibibazo bya Politike muri Amerika
Charlie Kirk uherutse kwicwa arashwe yari inshuti ikomeye ya Trump
Umugore wa Charlie Kirk aherutse kuvuga ko yahaye imbabazi uwamwiciye umugabo