Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 30 Nyakanga 2026, Obama yavuze ko urwo rutonde rutangirana n'indirimbo y'umuhanzi Glen Hansard, wari umaze iminsi avugwaho nyuma y'urupfu rwe rutunguranye.
Yagize ati: "Urutonde rutangirana n'indirimbo Michelle nanjye dukunda ya Glen Hansard, umuhanzi w'icyamamare witabye Imana mu buryo bubabaje muri iki cyumweru. Twihanganishije umuryango we."
Nk'uko bisanzwe, uru rutonde rwa Obama rurimo indirimbo zo mu bihe bitandukanye, ruhuza abahanzi b'ibihe bya kera n'ab'iki gihe. Mu bahanzi b'ibyamamare yatoranyije harimo Marvin Gaye, David Bowie, Nina Simone, Chaka Khan, Neil Young, The Beatles, The Temptations na Johnny Cash.
Yanashyizemo indirimbo z'abahanzi bagezweho barimo SZA na Doechii, binyuze ku ndirimbo "Girl, Get Up", ndetse na Tyla na Zara Larsson ku ndirimbo "She Did It Again". Hari kandi indirimbo z'abahanzi barimo Drake, Future, Molly Santana, Noah Kahan, Vince Staples, Anderson .Paak na RAYE.
Kuva yasoza manda ye muri White House, Barack Obama yagize umuco wo gusohora urutonde rw'indirimbo akunda buri mpeshyi, aho ahuza indirimbo nshya n'izakunzwe mu bihe byashize, ndetse agafasha no kumenyekanisha bamwe mu bahanzi bakizamuka.


