Uyu mukinnyi w'imyaka 26 niwe wabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Kabiri nimugoroba. Yashyizeho ifoto y'indangamuntu ye ubundi yerekana amarangamutima agira ati "Nshimishijwe no kuba Umunyarwanda.”
Ibi bivuze ko Obadiah Noel yemerewe no kujya ahamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Basketball. Uyu mukinnyi yagarutse muri APR BBC mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka aje kuyifasha mu mikino ya Basketball Africa League avuye muri Dar City yo muri Tanzania.
Ni nyuma y'uko yari ayirimo mu mwaka ushize aho naho yayifashije mu mikino ya BAL. Obadiah Noel ntabwo arimo arakoreshwa mu mikino ya Playoffs gusa ni umukinnyi wa APR BBC.
Obadiah Noel asanzwe akinira APR BBC
Obadiah Noel yishimiye kugira Indangamuntu y'u Rwanda