Ibi
byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026.
Dr.
Murangira yavuze ko iperereza kuri Nzizera Aimable ryatangiye nyuma y’uko
arezwe n’umucuruzi amushinja kumuriganya. Ati: “Yari yarezwe icyaha cyo
kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Yarafashwe, arafungwa, bisanga
ko yari yarariganyije umucuruzi.”
Nk’uko
RIB ibivuga, Nzizera Aimable yavugaga ko afite umushinga witwa ‘Amarembo View
Estate’, wari ugamije kubaka inzu zigera kuri 75 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi
wa Kigali.
Muri
uwo mushinga, ngo yasabye umucuruzi kumugemurira ibikoresho by’ubwubatsi,
abimwemerera ko bizakoreshwa muri uwo mushinga.
Icyakora,
uwo mucuruzi amaze kubigemura, ngo Nzizera Aimable ntiyigeze yubahiriza ibyo
bumvikanyeho, ahubwo yaje kuburirwa irengero, ibintu byatumye uwari wamugiriye
icyizere afata icyemezo cyo gutanga ikirego muri RIB.
Nyuma
yo gutangira kumushakisha, Nzizera Aimable yaje gufatwa arafungwa, aho yari
afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
RIB
yatangaje ko dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha tariki 16 Werurwe 2026
kugira ngo akurikiranwe n’inkiko.
Nzizera
Aimable yari azwi cyane mu myidagaduro by’umwihariko mu bijyanye n’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, aho yateguraga amarushanwa ya ‘Rwanda Gospel Stars
Live’ yahuzaga abahanzi batandukanye bo muri iyi njyana.
Si ubwa mbere atawe muri yombi, kuko na tariki 10 Mutarama 2024 yafunzwe akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Nzizera
Aimable wateguraga ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yatawe muri yombi akurikiranyweho
kuriganya umucuruzi ibikoresho by’ubwubatsi
