Bushali wari uherekejwe na
Kankadem, yongeye kwerekana imbaraga z’injyana ya Kinyatrap mu gitaramo cya
gatanu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye i Nyagatare ku wa 18 Nyakanga 2026, aho yasusurutsaga
abitabiriye iki gitaramo.
Uyu muraperi wamenyekanye mu
ndirimbo zirimo ‘Umwirabura’, ‘Kamwe’, ‘Meterese’, ‘Ku Gasima’ n’izindi,
yafashe umwanya wo kugeza ku bafana be uburyohe bw’umuziki we, agaragaza ko
Kinyatrap ikomeje kugira umwanya wihariye mu muziki nyarwanda.
Ubwo Bushali yageraga ku rubyiniro
rwa Stade ya Nyagatare, bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo bari bifubitse
kubera imbeho yari yaje mu buryo butari busanzwe muri iyi minsi y’impeshyi.
Gusa ibyo ntibyabujije uyu muraperi
gukomeza gutanga ibyishimo. Abafana be bakomeje kumwereka ko bamushyigikiye,
baririmbana na we ndetse babyinana indirimbo ze zitandukanye.
Mu ndirimbo zakiranywe amashyi
menshi harimo “Kurura”, “Ku Gasima”, “Umwirabura”, “Kamwe” na “Meterese”.
Nyuma yo kuririmba “Meterese”,
Bushali yahamagaye Kankadem ku rubyiniro maze bombi baririmbana indirimbo yabo
nshya “Buguma”, imaze kuba imwe mu ndirimbo zikomeje kumvikana cyane muri iyi
minsi.
Nyuma y’igitaramo, Bushali
yabajijwe na InyaRwanda, impamvu atajya aririmba indirimbo yakoranye na The Ben
ndetse na Bruce Melodie mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, cyane cyane
ku bice by’abo bahanzi.
Yasobanuye ko izo ndirimbo
aziririmba, ariko iyo ageze ku bitero by’abo bahanzi ahitamo kubikuramo.
Bushali na The Ben bahuriye ku
ndirimbo “Muruturuturu”, mu gihe yanakoranye na Bruce Melodie indirimbo
“Ibere”.
Izi ndirimbo zombi zakunzwe
n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, ariko kugeza ubu ntizigeze zikorerwa amashusho,
aho Bushali yagiye agaragaza ko byatewe n’uko atabashije kubona aba bahanzi
bombi mu gihe yari afite gahunda yo kuzikorera amashusho.
Nubwo hari aho byagiye bigaragara
ko Bushali yifuza ko izi ndirimbo zigira amashusho, kuba yarahuje imbaraga na
The Ben ndetse na Bruce Melodie byagaragaje uburyo uyu muraperi yakomeje
kwinjira mu mishinga ihuza injyana zitandukanye.
“Muruturuturu” na “Ibere” ziri mu
ndirimbo zagaragaje ko Kinyatrap ishobora guhuza neza n’izindi njyana zikunzwe
n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika
Festival i Nyagatare, Bushali yongeye kwerekana ko nubwo ari mu bahanzi
b’injyana ya rap, afite ubushobozi bwo gutuma imbaga y’abantu benshi yinjira mu
mwuka w’umuziki we.

Bushali yataramiye ibihumbi by'abantu i Nyagatare binyuze mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026

Bushali yavuze ko indirimbo yakoranye na Bruce Melodie na The Ben aziririmba, ariko akura amajwi y'abo kugirango bimworohere

Bushali ari kumwe n'umuraperi Kankadem yahaye amahirwe yo kwigaragaza binyuze muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival


