Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muhanzi ukora n’itangazamakuru, yavuze ko
iki cyemezo cyaturutse ku kibazo yagize cyo kubura bimwe mu bihangano bye,
cyane cyane amashusho y’indirimbo zari zarakunzwe n’abatari bake.
Ibi
abitangaje nyuma yo gusohora amashusho mashya y’indirimbo ye ‘Ashimwe’, imwe
mu ndirimbo zamamaye cyane mu myaka irenga 15 ishize, ikaba yaragize uruhare
rukomeye mu guhembura imitima ya benshi.
Ashimwe
yavuze ko ari mu mushinga mugari wo kongera gukora izi ndirimbo mu buryo
bugezweho, ariko atitandukanyije n’umwimerere wazo.
Ati:
“Iyi ndirimbo ‘Ashimwe’ iri mu ndirimbo zo hambere nari narakoze, ariko naje
kubura amashusho yayo. Ni yo mpamvu ndi mu rugendo rwo kuzikora mu buryo
bushya, cyane cyane mu buryo bwa ‘Live Recording’, aho mba natumiye abantu
banyuranye tugataramana.”
Akomeza
avuga ko impamvu nyamukuru imutera gukora ibi ari uko izi ndirimbo zifite
ubutumwa bukomeye bwakoze ku mitima ya benshi, kandi bukiri ngombwa no ku bantu
b’iki gihe ndetse n’abazaza.
Ati: “Yego rwose urugendo rurakomeje kuko ni indirimbo zahembuye imtima y’abantu
benshi (abo nzi nabo ntazi) kugeza n’ubu. Niyo mpamvu ntifuza ko ubwo butumwa
buzirimo butakara cyangwa ngo buzimire gutyo gusa. Kuko ubutumwa buri muri izi
ndirimbo; ab’iki gihe barabukeneye n’abigihe kizaza nabo bazabukenera.”
Nubwo
bimeze gutyo, Ashimwe agaragaza ko uru rugendo rutari rworoshye, kuko isaba
ubushishozi kugira ngo indirimbo zigume mu mwimerere wazo, ariko zinajyanishwe
n’igihe.
Ati:
“Kongera kuzikora si ibintu byoroshye. Bisaba kwitonda no kwigengesera mu
kuzitunganya, kugira ngo umwimerere wazo udatakara. Dushaka ko uwazikunze kera
n’uzumvise bwa mbere bose bazumvamo bwa buzima zahoranye.”
Izina
Dominic Ashimwe ni rimwe mu mazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana mu Rwanda.
Abaririmbyi
n’abakunzi b’uyu muziki bamwibukira ku ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Nemerewe
kwinjira’, ‘Ndishimye’, ‘Wambereye imfura’, ‘Amashimwe’, ndetse na ‘Arikumwe
natwe’, zakomeje gukora ku mitima ya benshi mu bihe bitandukanye.
Uru
rugendo arimo rugaragaza umuhate wo kubungabunga umurage w’umuziki we, no
gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku b’iki gihe n’abazaza, binyuze mu buryo
bugezweho ariko budatakaje umwimerere w’indirimbo zakunzwe.


Indirimbo za Dominic Ashimwe zakunzwe mu bihe byashize zigiye kongera guhembura imitima y’abatari bake mu mashusho mashya

Dominic
Ashimwe ntashaka ko ubutumwa buri mu ndirimbo ze buzimira, ni yo mpamvu ari
kuzikorera amashusho mashya yitondeye umwimerere wazo
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘ASHIMWE’ YA DOMINIC ASHIMWE
