Nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo
gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, biturutse ku makimbirane
bagiranye mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri
2022 akaza kuva muri gereza mu Ukwakira, yazanye indirimbo ivuga ku nkuru ye.
Ni indirimbo igaruka ku kuntu yatawe muri yombi. Atangira
agaragaza ko mu gihome atari heza, ariko yafashe umwanya akabasha kwiga ku mishinga.
Ati ‘‘Ujya gusimbuka asubira inyuma. Ikibazo mubyitiranya
no gusubira inyuma. Gufata igihe niga, nigaga ku mishanga. Untega iminsi
nkagutega imyaka. Inkuru zamvuzweho ntacyo nazivugaho, ubu ibikorwa nibyo
bizivugira.’’
Arakomeza ati ‘‘Kujyanwa muri Vigo nkajyanwa mu nkiko
njye ntabwo nagize ubwoba kubera inkiko, nari nzi ko nta shene idacika kuko nzi
abahavuye babica bigacika.’’
Uyu muraperi mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko iyi
ndirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’ubuzima yabayemo bwiganjemo ubwo muri gereza.
Ati ‘‘Cyane rwose ubuzima bwo muri gereza burimo, harimo uko
ubuzima bwari bumeze muri gereza.’’
Avuga ko n’ubundi yari amaze iminsi myinshi adakora indirimbo
kubera ko yigaga umuziki, ubu akavuga ko noneho yahugutse.
Ati ‘‘Akabuze kabonetse. Ntabwo ndatinya ikibuga kubera
amaraso mashya yajemo, ahubwo bigiye gutuma nkora cyane. Ntabwo nzongera
gucishamo umwanya kuko mbizi ko abantu bari bankumbuye.’’
Yakomeje avuga ko we na bagenzi be b’abahanzi baba bari
kugerageza gukora kugira ngo bateze umuziki imbere, bityo nawe agiye kuza agakomeza
gushyiraho itafari rye nk’uko yabikoze kuva kera.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA DANNY NANONE