Mu kiganiro na Inyarwanda.com ku murongo wa telefoni, Nzarora Marcel yagize ati: “Twabyaye umuhungu. Byanshimishije cyane. Ubu Madamu n’umwana bameze neza nta kibazo, bidahindutse baraza gutaha uyu munsi (kuwa kane tariki ya 5 Kamena).”
Nzarora Marcel hagati ya Eric Nsabimana bita Zidane (5) na Kabanda Bonfils (9)
Yakomeje agira ati: “Ntashye mu kanya nje kuruhuka kuko tunafite imyitozo, ariko ndibuze gusubira yo nibiba ngombwa mbatahane.”
Uwera Adel Deluna Mrcl (nk’uko yitwa ku rubuga rwa Facebook) yabyariye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, we n’uruhinja Bebe Nzarora bakaba ari ho bakiri.
Nzarora Marcel n'umukunzi we Uwera Deluna ubu barabana nk'umugabo n'umugore
Nzarora Marcel ubu ni umwe mu banyezamu bane ba Police FC nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports yakiniye umwaka umwe.
Bebe Nzarora ntago arabonerwa izina, dore ko amaze iminsi ibiri ku isi
Nzarora Marcel kandi ni umwe mu banyezamu bagiye bagaragaza ejo hazaza heza, ariko kuva yava mu gikombe cy’isi akaba atarakunze guhirwa mu marushanwa atandukanye yagiye yitabira, haba mu ikipe y’igihugu, muri Rayon Sports ndetse no muri Police FC akinira ubu.
Nzarora Marcel ni umwe mu bakoze akazi gakomeye bahesha u Rwanda itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi no kwegukana umwanya wa 2 CAN U-17
Nzarora Marcel na Uwera