Nzanira Iyindi yahishuye impamvu yahisemo gukorana na Igisupusupu mu ndirimbo “Ifi”

Imyidagaduro - 26/10/2026 6:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Nzanira Iyindi yahishuye impamvu yahisemo gukorana na Igisupusupu mu ndirimbo “Ifi”

Umuhanzi Nzanira Iyindi, amazina ye bwite akaba ari Niyogisubizo Pierre, yakoranye indirimbo na Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu, bayita “Ifi”, irimo ubutumwa buhumuriza abantu banyuze mu bihe bikomeye byo kwamburwa ibyabo n’abo bari bizeye.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ikaba yarashyizwe kuri YouTube ya Bayavuge Theogene, umujyanama mu bya muzika uri gufasha aba bahanzi bombi muri uyu mushinga.

Mu butumwa buri muri iyi ndirimbo, Nzanira Iyindi agaruka ku bantu bashobora kubura ibintu by’agaciro mu buzima bwabo, bakamburwa n’abo batakekaga, ariko akabibutsa ko bagomba gukomeza kwiringira Imana no kuyiyambaza mu masengesho.

Nzanira Iyindi ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wavukiye mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karambi. Ubu atuye i Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR.

Uyu muhanzi avuga ko intego ye ari ugukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, kugira ngo indirimbo ze zitume abazumva barushaho kwegera Imana kandi zigire uruhare mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Izina ry’ubuhanzi rya Nzanira Iyindi ryakomotse ku ndirimbo ye yitwa “Nzanira Iyindi”, ari na yo yamuhesheje izina azwiho mu muziki.

Mu gusobanura igitekerezo cy’indirimbo “Ifi”, uyu muhanzi yifashishije urugero rw’umuntu Imana yahaye ifi, ariko abandi bakayijyana bakayirya. Ni urugero rugamije kugaragaza ko hari abantu bahabwa imigisha, ariko nyuma bakayamburwa cyangwa bakabura ibyo bari bafite.

Yerekana ko umuntu ashobora kwamburwa inzu, abana, umugore cyangwa umutungo, ndetse ibyo bigakorwa n’abantu yizeraga, barimo n’inshuti ze.

Icyakora, ubutumwa ashaka gutanga ni uko nubwo umuntu ashobora kwamburwa ibyiza yari afite, atagomba gucika intege cyangwa ngo areke gusenga. Ahubwo ashobora kwegera Imana, akayibwira ibyamubayeho kandi akayisaba kumufasha kongera kubona ibyatakaye.

Ni ubutumwa bugenewe abantu bahuye n’ibihombo, guhemukirwa n’ibigeragezo bitandukanye, bubibutsa ko gukomeza kwizera Imana bishobora kubabera isoko y’ihumure n’imbaraga.

Nzanira Iyindi avuga ko guhitamo Igisupusupu ngo bakorane indirimbo “Ifi” byaturutse ku rukundo amufitiye nk’umuhanzi, ijwi rye n’uburyo aririmbamo.

Yamukundiye ijwi ryiza, uburyo ahuza injyana n’amajwi ndetse n’igikundiro afite mu bakunzi b’umuziki. Ibyo byatumye atekereza ko gukorana na we byatanga umusaruro mu ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye.

Nubwo Nzanira Iyindi azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Igisupusupu we azwi cyane mu muziki usanzwe. Guhurira mu ndirimbo “Ifi” byabahaye umwanya wo guhuriza hamwe impano zabo mu butumwa bugamije guhumuriza abantu no kubibutsa gukomeza kwiringira Imana.

Umujyanama mu bya muzika witwa Bayavuge Theogene, ni we wabafashije mu bikorwa bijyanye n’indirimbo “Ifi”. Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube ye, aho abakunzi b’aba bahanzi bashobora kuyireberaho no kumva ubutumwa bwayo.

Ubufatanye bw’aba bahanzi, bafashwa n’umujyanama umwe, bugaragaza uburyo impano z’abaririmbyi bashobora kuba bazwi mu njyana zitandukanye zishobora guhuzwa kugira ngo zitambutse ubutumwa bugenewe abantu benshi.

Inzozi za Nzanira Iyindi zirenze umuziki

Uretse kuririmba, Nzanira Iyindi yabwiye inyaRwanda ko afite n’inyota yo gukora ubucuruzi, nubwo kugeza ubu atarabona ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa.

Mu buzima bwe bwo gukorera Imana, yiyumvamo umuhamagaro wo gusenga no gukora kubwiriza Ijambo ry’Imana. Ibi ni byo avuga ko ashaka gukomeza gushingiraho umurimo we w’umuziki, kugira ngo ubutumwa atanga bugire umumaro ku babwumva.

Nzanira Iyindi na Igisupusupu bahurije hamwe impano zabo mu ndirimbo igaruka ku kwizera Imana mu bihe by’ibigeragezo, by’umwihariko ku bantu bumva ko bambuwe ibyabo cyangwa bahemukiwe n’abo bari bizeye.

Mu ndirimbo "Ifi", Nzanira Iyindi agaruka ku bantu bashobora kubura ibintu by’agaciro mu buzima bwabo, bakamburwa n’abo batakekaga

Nzanira Iyindi [Niyogisubizo Pierre] yakoranye indirimbo na Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu

REBA INDIRIMBO "IFI" YA NZANIRA IYINDI FT IGISUPUSUPU



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...