Ibi
yabitangaje nyuma yo gutaramira i Muhanga, aho yari umwe mu bahanzi babimburiye
abandi ku rubyiniro muri iki gitaramo cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2026.
Kivumbi
King yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo ‘Hanze’, akurikizaho ‘Kiri gute’
yakoranye na Juno Kizigenza.
Abafana
bari bateraniye muri Stade ya Muhanga bamwakiranye urugwiro, bamufasha kuririmba
indirimbo ze mu buryo bwagaragazaga uburyo bamukunda.
Uyu
muraperi yavuze ko yatunguwe cyane n’ubwinshi bw’abantu bitabiriye iki gitaramo
ndetse n’uburyo indirimbo ze zakiriwe.
Yagarutse
by’umwihariko ku ndirimbo ‘Ituze’, avuga ko ari yo yamutangaje kurusha izindi
kubera uburyo ab’i Muhanga bayiririmbye.
Yagize
ati: “Abantu b’i Muhanga ndashaka kubashimira cyane, kuko buri gihe baraza
tukishimana, bazi kwishima. Uko mba nabiteguye, niko byagenze rwose.”
Yakomeje
ashimangira ko atari yiteze kwakirwa muri ubwo buryo. Ati: “Ubwinshi bw’abantu
bwantunguye. Ndacyeka atari ko bwari bimeze, ariko n’ikindi indirimbo
bazishimiye kurenza uko nabitekerezaga. Indirimbo yantunguye yitwa ‘Ituze’.”
Mu
ndirimbo yaririmbye harimo ‘Pull Up’, ‘Yarampaye’, ‘Wait’ na ‘Ituze’. Buri
ndirimbo yose yayiririmbaga, abafana bo mu Muhanga bakamufasha kuyisoza, ibintu
byatumye igitaramo cye kirangwa n’akanyamuneza n’ubusabane hagati ye n’abakunzi
be.
Kimwe
n’abandi bahanzi bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival 2026, Kivumbi King
yacurangiwe n’itsinda rya Symphony Band, ryafashije abahanzi gutanga umuziki
uryoheye amatwi ku rubyiniro.
Gusa,
nubwo yashimishije ab’i Muhanga, Kivumbi King yavuze ko agifite umwenda ku
bakunzi be bo mu Ngoma, kuko atigeze aboneka mu gitaramo nk’iki cyabereye muri
ako karere ku wa 27 Kamena 2026.
Yavuze
ko kutabasha kubataramira atari ibintu byaturutse kuri we, ari na yo mpamvu
yabasabye imbabazi mbere yo kubizeza ko azabategurira igitaramo cye bwite.
Yabwiye
InyaRwanda ati: “Abantu b’i Ngoma ndashaka kubasaba imbabazi mbere na mbere,
ntabwo ari njyewe biba byaturutseho. Kubera ko bibaye kabiri, nzategura ikintu
i Ngoma njye kubirebera ubwanjye. Ni vuba aha ngaha.”
Kivumbi King yavuze aya magambo mu gihe no mu mwaka wa 2025, ubwo MTN Iwacu Muzika Festival yageraga i Ngoma, atigeze abasha kuririmbira abakunzi be bo muri ako karere.

Kivumbi
King yatangaje ko yatunguwe n’uburyo indirimbo ye ‘Ituze’ yakiriwe i Muhanga
Kivumbi King yavuze ko yiteguye kuzataramira ab’i Ngoma abakorera igitaramo cye bwite


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI KIVUMBI KING
">KANDA HANO UREBE UKO KIVUMBI KING YITWAYE KU RUBYINIRO I MUHANGA
