
Ibi yabigarutseho ku wa
Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati
ye na Me Claudine Gasarabwe, wagizwe Perezida w’agateganyo wa FERWAFA.
Mu ijambo rye ryashyizwe
ku rubuga rwa X ya FERWAFA, Shema yashimiye abantu bose n’inzego zitandukanye
zamufashije mu gihe yari ayoboye FERWAFA, agaragaza ko nubwo avuye ku buyobozi,
azakomeza kugira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati: “Ndashimira
abantu bose bamfashije mu nshingano. Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri
Stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko
tuzagera mu Gikombe cya Afurika.”
Mu bo yashimiye harimo abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), iy’Umugabane wa Afurika (CAF), CECAFA, abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, abakozi b’iri shyirahamwe, abatoza, abakinnyi, abasifuzi n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Me Claudine Gasarabwe ni
we washyikirijwe inshingano zo kuyobora FERWAFA by’agateganyo, kugeza habaye
Inteko Rusange idasanzwe iteganyijwe muri Mutarama 2027, izatorerwamo ubuyobozi
bushya.
Isezerano rya Shema ryo
gukomeza gushyigikira Amavubi rije mu gihe umupira w’amaguru w’u Rwanda ukomeje
kwifuza kugera ku ntego yo kwitabira bwa kabiri mu mateka Igikombe cya Afurika
cy’ibihugu (AFCON).
