Nzagaruka muri Uganda nkiri umuturage wigenga– Bobi Wine uri mu buhungiro muri Amerika

Imyidagaduro - 26/03/2026 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Nzagaruka muri Uganda nkiri umuturage wigenga– Bobi Wine uri mu buhungiro muri Amerika

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda rya National Unity Platform, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko azasubira mu gihugu cye cya Uganda ariko ari umuturage ufite ubwisanzure busesuye, atari ugarutse kubera ibiganiro by’ubwumvikane.

Uyu munyapolitiki uri mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yavuze ko n’ubwo atari mu gihugu cye, akomeje kumva ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Yagize ati: “Ndacyari mu byago. Nzi neza ko ndi gukurikiranwa… amateka agaragaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bahunze ibihugu byabo ariko bagakurikiranwa, bamwe bagahitanwa bari kure y’iwabo.”

Bobi Wine yavuye muri Uganda nyuma y’amatora ya Perezida yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, atavugwaho rumwe, aho yahanganye na Perezida Yoweri Museveni.

Nyuma y’ayo matora, bivugwa ko inzego z’umutekano zagabye igitero ku rugo rwe ruherereye i Magere, ibintu byatumye ajya mu bwihisho mbere yo kuva mu gihugu akerekeza i Washington.

Yahakanye amakuru yavugaga ko Ambasaderi wa Amerika muri Uganda, William Popp, yaba ari mu biganiro byo kumuhuza na Museveni.

Ati: “Ntabwo dukeneye ibiganiro kugira ngo ishyaka ryacu ryemerwe n’amategeko. Itegeko ntirigibwaho impaka.”

Nubwo yemera ko ibiganiro ari ingenzi mu gukemura ibibazo bya politiki, Bobi Wine yashimangiye ko atazigera yemera ibyo yise politiki ishingiye ku bwumvikane bugamije inyungu runaka.

Yagize ati “Sinzigera njya mu biganiro byo gusaba ubwisanzure bwanjye. Ubwisanzure bwanjye bugomba kubaho nk’uburenganzira.”

Uyu munyapolitiki yongeye gushimangira ko urugamba rwe ruri muri Uganda, kandi ko agomba gusubira mu gihugu cye agakomeza ibikorwa bya politiki.

Ati: “Urugamba rwanjye ruri muri Uganda. Akazi kanjye kari muri Uganda kandi ubwenegihugu bwanjye ni ho buri… ngomba gusubirayo ariko nkiri umuturage wigenga, atari uwinginga ubwisanzure.”

Bobi Wine uri mu buhungiro muri Amerika yatangaje ko n’ubwo atari muri Uganda, akomeje kumva ubuzima bwe buri mu kaga, ashimangira ko azasubira mu gihugu cye ari umuturage wigenga, atari ugarutse kubera ibiganiro cyangwa ubwumvikane bwa politiki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...