Icyo aba bagabo bahuriyeho ni uko bombi bashyize ahagaragara iyi nkuru nziza muri uku kwezi kwa Nyakanga, ikindi akaba ari uko umwana Corneille yitegura azaba ari uwa kabiri abyaranye n’umugore we Sofia de Medeiro, mu gihe Thierry Henry nawe azaba ari umwana we wa kabiri abyaranye n’umunyamideri Andréa Rajacic, gusa kuri uyu mugabo akazaba ari umwana we wa Gatatu nyuma y’imfura ye Téa yabyaranye na Nicole Merry baje gutandukana.
Nyungura Corneille hashize iminsi mike agaragaje ko we n'umugore we biteguye umwana
Nyungura Corneille yatangaje iyi nkuru ye abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, aho yashyize ifoto y’umugore we kuri instagram bigaragara ko akuriwe n’inda hanyuma, iyi foto iherekezwa n’amagambo agira ati “ Hari igihe ibihuha biba ari byiza kandi ari nabyo! Umunezero!!!”, ibi bikaba byarahise bikuraho ugushidikanya kuri iyi nkuru yari imaze iminsi igaragara mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa na Canada.
Thierry Henry n'umugore we, mu minsi mike ishize ubwo bari bitabiriye umukino wa 1/2 wa Wimbledon muri Tennis
Naho Thierry Henry we n’umugore we Andrea Rajacic, nyuma y’igihe kinini bagendera kure itangazamakuru, baje kugaragara bari kumwe mu mikino ya 1/2 ya Wimbledon, aho byigaragazaga ko Andrea Rajacic atwite.