N'ubwo
yari abitswe inshuro zigera kuri ebyiri, ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata amakuru yasakaye Isi yose ko Mino Raiola wari usanzwe ahagararira abakinnyi
batandukanye ku Isi yitabye Imana azize indwara y'ibihaha.
Uyu
mugabo w'imyaka 54 y'amavuko yitabye Imana yari amaze kubaka ubwami mu isoko
ry'umupira w'amaguru aho yari afite abakinnyi areberera ibijyanye n'amasezerano
mashya, barimo Zlatan Ibrahimovic, Erling Haaland, Paul Pogba na Gianluigi
Donnarumma.
Mino yahoraga ashaka amasoko y'abakinnyi
Isi
yose ikomeje kwibaza umuntu uri bufate mu biganza aba bakinnyi nyuma yo
gutakaza umugabo wari uzwiho guhenda amakipe agamije inyungu z'abakinnyi. Nk'uko
tubicyesha urubuga rwa Forbes, Raiola yabarirwaga amafaranga asaga Miliyari
84.7 z'amadorali yakuye muri uyu mwuga ndetse akaba aza mu bagabo batanu bakomeye bazwiho
guhagararira abakinnyi. Mu gihe yamaze muri uyu mwuga Mino Raiola yakoze amasoko
arengeje Miliyari 847.7 z'amanyarwanda.
Raiola
yari afite ikipe y'abantu basaga batatu bakoranaga barimo Rafaela Pimienta wari
umunyamategeko we ndetse banakoranye imyaka isaga 20, bivugwa ko uyu Rafaela ari
inkingi ya mwamba mu iterambere rya Mino Raiola. Vincenzo Raiola Mubyara wa
Raiola na Jose Fortes aba bakoraga mu buzima bwa minsi yose kuko bari bashinzwe
kujya impaka ku bijyanye n'igura n'igurisha ndetse aba bagabo ntibasinziraga iyo isoko
ry'abakinnyi ryabaga rifunguye.
Mino yari inshuti cyane na Zlatan
Marca ducyesha iyi nkuru yanditse ko abantu bari hafi ya Raiola bavuga ko umuryango wa nyakwigendera ari wo
uzakomeza gukurikirana inyungu z'abakinnyi yari afite mu maboko. Muri abo bakinnyi harimo
Ibrahimovic ushobora gutandukana na As Milan, ukongeraho Pogba uri gushaka ikipe
kandi akazagenda ku buntu.
Yagurirshije Pogba muri Manchester United
Mino apfuye atagurishije Haaland

Bamwe mu bakinnyi yari afite mu biganza