Lampard
wamenyekanye cyane akinira ikipe ya Chelsea, yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe
ya Everton ku buryo mu masaha macye ari imbere atangazwa nk’umutoza mushya w’iyi
kipe iherereye hafi y’umugezi wa Merseyside mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’u
Bwongereza.
Amakuru
avuga ko uyu mugabo wakiniye akanatoza Chelsea yashimwe n’ubuyobozi bwa Everton
ndetse ashobora gutangira akazi akina mu mukino w’igikombe cya FA iyi kipe
izahura na Brentford ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha.
Biravugwa
ko Abafana b’iyi kipe bahisemo Lampard kon ariwe wabatoreza ikipe, bituma ahigika
umunya Portugal Vitor Pereira, nawe wakoze ikiganiro cy’akazi ku wa gatanu,
hamwe n’umutoza w’agateganyo w’iyi kipe, Duncan Ferguson.
Guhabwa
akazi ke kwemejwe mu nama y’ubyobozi yabaye mu ijoro Wayne Rooney yamenyesheje
iyi kipe yazamukiyemo ko adashaka akazi ko kuyitoza.
Lampard
amaze umwaka adatoza nyuma yo kwirukanwa na Chelsea muri Mutarama 2021.
Abayobozi ba Everton nabo bifuzaga kuganira n’uyu mutoza wa Derby ku byerekeye kumuha akazi nyuma yo kwirukanwa kwa Rafa Benitez gusa abamenyesha ko afite akazi muri Derby, BAHITAMO Lampard nk’umusimbura.
Frank Lampard agiye kugaruka mu butoza nyuma y'umwaka atandukanye na Chelsea