Nyuma y’umwaka abigerageza, Chriss Eazy yatangiye urugendo rw'ibitaramo i Burayi

Imyidagaduro - 11/12/2024 9:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’umwaka abigerageza, Chriss Eazy yatangiye urugendo rw'ibitaramo i Burayi

Umuririmbyi Rukundo Christian wamenyekanye nka Chriss Eazy yamaze kugera mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi, aho agenzwa n’ibitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye bigize umugabane w’u Burayi.

Uyu musore ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Sambolera’ yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, ari kumwe n’umujyanama we Junior Giti. 

Ni ubwa mbere agiye gukorera ibitaramo mu Bubiligi. Ni umusaruro w’urugendo rwakozwe n’umujyanama we Junior Giti, ubwo yari i Burayi agamije kumushakira ibihugu azakoreramo ibitaramo mu bihe bitandukanye. 

Chriss Eazy avuga ko uru rugendo rurenze gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki, kuko ‘nzabihuza no kuhafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zanjye, no gusabana n’abafana ndetse n’abakunzi b’umuziki’. 

Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora ibi bitaramo bibanze cyane ku Mijyi isanzwe ibarizwamo Abanyarwanda. 

Ati “Ni byiza ko nka ‘Manager’ wegera abasanzwe bategura ibitaramo mukavugana, aho kugirango babe aribo bagusanga, kuko kenshi iyo bagusanze baraguhenda." 

Uyu mugabo washize Giti Business Group yavuze ko kugeza ubu Imijyi bamaze kwemeza gukoreramo ibitaramo ari: Paris mu Bufaransa, Brussels mu Bubiligi, Hanova mu Budage, Warsaw muri Poland.

Muri Kanama 2023, Chriss Eazy yari yatangaje ko afite ibitaramo mu Bubiligi byari kuba ku wa 2 Ukuboza 2023 ariko ntibyabaye. Ni ibitaramo yerekanaga ko byateguwe na Sosiyete y'umuziki ya 'Ak'iwacu Events'.

Biriya bitaramo ntibyigeze bibaho. Kugeza ubwo Chriss Eazy n'abashinzwe kumufasha mu muziki batangiye ibiganiro na Team Production yo mu Bubiligi, ari nayo yamufashije kuba agiye gutaramira mu Bubiligi no mu bindi bitaramo azakorera hirya no hino.

Ibitaramo bya Chriss Eazy bizatangira kuba ku wa 14 Ukuboza 2024 mu Bubiligi; ni mu gihe kwinjira ari 30€, 40€ ndetse no mu myanya ya VIP aho wishyura 50€.

Bugingo Bonny [Junior Giti] avuga ko yagiranye amasezerano y’imikoranire na Sosiyete y’umuziki ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi kugira ngo bazamufashe gutegura ibi bitaramo bya Chriss Eazy. 

Iyi Sosiyete niyo yafashishije umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi gutaramira ku nshuro ya Kabiri mu Bubiligi. Ni nabo bafashije Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo ‘Ndanyuzwe’ gutaramira bwa mbere i Brussels.

Ni nabo bafashije Bruce Melodie n’abandi bahanzi bamaze gutaramira muri biriya bihugu mu bihe bitandukanye, ahanini bagamije gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Chriss Easy ni umwe mubanzi w'umunyarwanda ukunzwe n'abatari bake mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze ya cyo. Yatangiye muzika nyarwanda akora injyana ya Hip Hop nyuma aza guhindura ajya mu njyana zigezweho aho yamaze kwandika andi mateka.

Ari mu bahanzi b'abanyarwanda banditse amateka aho indirimbo ye "Inana " yarebwe n'abarenze inshuro zirenze Miliyoni imwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri gusa.


Chriss Eazy yageze mu Bubiligi agirana ikiganiro n’abanyamakuru bakorana na Team Production yamutumiye muri ibi bitaramo


Chriss Eazy agiye gutaramira bwa mbere mu Bubiligi, mu gitaramo kizaba ku wa 14 Ukuboza 2024 


Ibitaramo bya mbere Chriss Eazy yagombaga kubikorera mu Bubiligi, ku wa 2 Ukuboza 2023, ari ntibyakunda

KANDA HANO UBASHE KUREBA  AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAMBOLERA’ YA CHRISS EAZY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...