Nyuma y’umunsi umwe gusa, abarenga 500 baguze amatike kwa Bruce Melodie na The Ben

Imyidagaduro - 30/05/2026 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’umunsi umwe gusa, abarenga 500 baguze amatike kwa Bruce Melodie na The Ben

Mu gihe imyiteguro y’ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben ikomeje gufata indi ntera, imibare y’ibanze igaragaza ko abantu barenga 500 bamaze kugura amatike yo kuzitabira uru rugendo rw’ibitaramo bine ruzazenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda.

Aya matike yashyizwe ku isoko ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, aho abafana bahise batangira kuyagura mu rwego rwo kwitegura ibi bitaramo byitezweho guhuza bamwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda.

Abaguze aya matike bamaze kwiyemeza kuzitabira ibitaramo byose uko ari bine, ibintu bigaragaza uburyo abafana bakiriye neza iri huriro ry’abahanzi babiri bamaze imyaka myinshi bayoboye uruganda rw’umuziki nyarwanda.

Amatike ari kugurishwa mu byiciro bitatu birimo ay’ibihumbi 2 Frw ku myanya isanzwe, 5,000 Frw ku myanya ya VIP ndetse na 10,000 Frw ku myanya ya VVIP.

Uretse Bruce Melodie na The Ben bazaba bayoboye ibi bitaramo, hazanitabira abandi bahanzi bakunzwe barimo Kitoko na Bwiza, bazasusurutsa abazitabira muri buri karere uru rugendo ruzanyuramo.

Urugendo rwa “Summer Country Tour” ruzatangirira mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, aho Bruce Melodie na The Ben bazahurira bwa mbere kuri uru rubyiniro rugamije kwegera abafana bo mu ntara.

Nyuma yaho bazakomereza mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, mbere yo kwerekeza mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Kamena 2026.

Igitaramo cyo mu Bugesera gifite umwihariko wihariye kuko Bruce Melodie azaba asohoza isezerano yahaye abafana bo muri aka karere nyuma y’uko mu 2024 atabashije kubataramira bitewe n’imvura nyinshi yaburijemo igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyari giteganyijwe kuhabera.

Nyuma y’aho, uru rugendo ruzasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, mu gitaramo kizashyira akadomo kuri iyi ‘tour’ itegerejwe na benshi.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko kimwe mu bintu bishya kandi bitegerejwe muri iyi “Summer Country Tour” ari uko buri gitaramo kizajya kibanzirizwa n’imurikagurisha rimara iminsi ine (Expo).

Iri murikagurisha rizahuza abahanzi, abakora ibikorwa by’ubuhanzi n’abafite imishinga itandukanye ijyanye n’inganda ndangamuco muri buri karere ruzaberamo.

Biteganyijwe ko rizatanga amahirwe ku bahanzi bakizamuka yo kumenyekanisha impano zabo, kwagura imikoranire ndetse no guhurira ku isoko n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Abategura ibi bitaramo bavuga ko intego nyamukuru ya Summer Country Tour ari ugusanga abafana aho bari hirya no hino mu gihugu aho gutegereza ko ari bo baza mu Mujyi wa Kigali gusa, ndetse no gufasha guteza imbere impano zo mu ntara binyuze mu bikorwa bya Expo bizajya bibanziriza ibitaramo.

Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo uru rugendo rutangire, imibare y’abamaze kugura amatike mu munsi umwe gusa igaragaza ko abafana benshi bamaze kwiyumvamo uru rugendo, ibintu bishimangira ko ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bishobora kuzaba mu bikomeye bizaranga impeshyi ya 2026 mu Rwanda.

Bruce Melodie aherutse kugaragaza ko yiteguye kuzatanga ibyishimo na mugenzi we The Ben mu bitaramo bazakorera mu Ntara


Amatike y’ibi bitaramo yashyizwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...