Nyuma y’ukwezi kumwe Lydia Jazmine yisubiyeho ku by'uko nta mugabo yifuza

Imyidagaduro - 06/01/2026 9:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’ukwezi kumwe Lydia Jazmine yisubiyeho ku by'uko nta mugabo yifuza

Nyuma yo kuvugwa mu nkundo zitandukanye akabihakana avuga ko nta mugabo yifuza, umuhanzikazi Lydia Jazmine wo mu gihugu cya Uganda uheruka i Kigali mu mushinga w'indirimbo na Bwiza yatangaje ko ubu nta mugabo afite icyakora ahamya ko yifuza uwaza mu buzima bwe bakibanira iteka ryose.

Mu Ugushyingo 2025, umuhanzikazi wo muri Uganda, Lydia Jazmine yagaragaje ko nta bushake yewe nta na gahunda afite yo kuba yashaka umugabo akabyara akagira umuryango umukomokaho.

Mu kiganiro yagiranye na Galaxy Tv, yavuze ko gukora ubukwe ari ibintu bitamuri mu bwonko, ahubwo icyo ashyize imbere ni ugukora cyane akagira amafaranga akubaka inzu ye ndetse mu gihe cya vuba akubakira ababyeyi be indi.

Yakomeje asaba abantu guhagarika gukomeza gushyira abagore ku gitutu ngo bashake abagabo. Ati: "Abantu bakeneye guhagarika gushyira igitutu ku bagore ngo berekane abagabo babo. Ni abagabo berekana abakunzi babo, nta bundi buryo."

Nyuma y’ukwezi kumwe atangaje ibyo, yisubiyeho noneho ahamya ko yifuza kujya mu rukundo buri munsi abyuka ashiduka azi ko agiye kujya mu rukundo. Ati: “Ndi ngenyine (Single) kugeza igihe mboneye umuntu wa nyawe nkongera nkagerageza.”

Uyu muhanzikazi w'imyaka 34 y'amavuko, yagiye avugwa mu rukundo n'abagabo batandukanye barimo Eddy Kenzo, Fik Fameica n'abandi gusa bose yagiye abahakana avuga ko azerekana umukunzi we igihe cya nyacyo nikigera.

Lydia Jazimine arifuza umugabo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...