Mu
Ugushyingo 2025, umuhanzikazi wo muri Uganda, Lydia Jazmine yagaragaje ko nta
bushake yewe nta na gahunda afite yo kuba yashaka umugabo akabyara akagira
umuryango umukomokaho.
Mu
kiganiro yagiranye na Galaxy Tv, yavuze ko gukora ubukwe ari ibintu bitamuri mu
bwonko, ahubwo icyo ashyize imbere ni ugukora cyane akagira amafaranga akubaka
inzu ye ndetse mu gihe cya vuba akubakira ababyeyi be indi.
Yakomeje
asaba abantu guhagarika gukomeza gushyira abagore ku gitutu ngo bashake
abagabo.
Nyuma
y’ukwezi kumwe atangaje ibyo, yisubiyeho noneho ahamya ko yifuza kujya mu
rukundo buri munsi abyuka ashiduka azi ko agiye kujya mu rukundo.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 34 y'amavuko, yagiye avugwa mu rukundo n'abagabo batandukanye barimo Eddy Kenzo, Fik Fameica n'abandi gusa bose yagiye abahakana avuga ko azerekana umukunzi we igihe cya nyacyo nikigera.

Lydia Jazimine arifuza umugabo
