Nyuma y'uko Tennessee inaniwe kwica Christa Pike wakatiwe igihano cy'urupfu harakurikiraho iki?

Imyidagaduro - 06/10/2026 1:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y'uko Tennessee inaniwe kwica Christa Pike wakatiwe igihano cy'urupfu harakurikiraho iki?

Christa Pike, umunyamerika wahamijwe ibyaha by’ubwicanyi kandi wategekwaga kwicwa hakoreshejwe imiti, ari mu bitaro aho akomeje kuba indembe nyuma y’uko igeragezwa ryo kumwica rihagaritswe kubera ikibazo cyavutse mu gihe yaterwaga imiti.

Pike, ufite imyaka 50, yari ateganyijwe kwicwa ku wa Gatatu muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko nyuma yo guterwa umuti witwa pentobarbital inshuro ebyiri, ntiyahise apfa nk’uko byari biteganyijwe.

Abamwunganira mu mategeko bavuga ko kuri ubu ameze nabi, akaba afashwa n’imashini imwongerera umwuka, mu gihe abaganga bakomeje gukuramo ibisigazwa by’uwo muti mu mubiri we.

Ibi byatumye havuka ibibazo byinshi ku cyatumye igikorwa cyo kumwica kidakorwa neza, ndetse n’icyo amategeko ateganya gukurikizaho.

Byagenze bite?

Mu gihe cyo gutera Pike imiti yari kumwica, abakozi ba gereza bagerageje kumushyiramo imiyoboro y’imitsi (IV) inshuro nyinshi. Abamwunganira bavuga ko hageragejwe inshinge nibura zirindwi kugira ngo babone umutsi ushobora kunyuzwamo imiti.

Nyuma Pike yatewe umuti wa pentobarbital inshuro ebyiri, ariko umutima we ukomeza gutera. Abamwunganira bavuga ko muri icyo gihe yumvikanye arira, uhumeka insigane ndetse anaboroga, ibintu bavuga ko byerekana ko yari agihanganye n’ububabare.

Bavuga kandi ko abakozi bari bashinzwe kumwica batamenye ko imiyoboro bashyizemo itari mu mitsi neza cyangwa ko imitsi yari yangiritse, ku buryo umuti ushobora kuba warinjiye mu nyama zo munsi y’uruhu aho kujya mu maraso.

Umwunganizi we, Stephen Ferrell, yavuze ko ibyo byari byarateganyijwe ko bishobora kuba ikibazo, kuko Pike afite ikibazo cy’amaraso kizwi nka thrombocytosis, kandi akaba afite imitsi mito ishobora gutuma gushyiramo urushinge bigorana.

Undi mwunganizi we, Randy Spivey, yavuze ko mu gihe cy’igeragezwa yabonye ukuboko kwe kw’iburyo gutangira guhinduka ibara ry’umutuku cyangwa umutuku wijimye, ndetse nyuma hakagaragara ibisebe ahatewe inshinge.

Abamwunganira banagaragaje impungenge ko umuti wa pentobarbital ushobora kuba wari waratakaje ububasha bwawo, ariko ubuyobozi bwa gereza ntiburabyemeza.


Kuki Pike atapfuye nyuma yo guterwa uwo muti?

Umuganga w’inzobere mu gutera abarwayi ikinya, Dr Joel Zivot, uri kugira inama abunganira Pike, yavuze ko inshuro ebyiri za pentobarbital zatewe Pike zari zihagije kugira ngo apfe iyo umuti winjira mu maraso uko bikwiye.

Yavuze ko kuba yararokotse bishobora kuba byaratewe n’uko umuti utarageze mu maraso ku rugero rukenewe kugira ngo uhagarike imikorere y’umubiri.

Zivot yavuze ko ibimenyetso byagaragaye ku kuboko kwa Pike bishobora kuba byerekana ko umutsi waturitse, bigatuma umuti ukwirakwira mu nyama zo munsi y’uruhu aho kujya mu maraso.

Ikindi, ikibazo Pike afite cya thrombocytosis gishobora kuba cyaratumye amaraso atembera nabi cyangwa akagira uturemangingo tw’amaraso dushobora gufunga ahatewe umuti.

Hari n’ikindi kibazo cyagaragajwe n’abamwunganira, kijyanye n’uko pentobarbital ishobora kuba yari yarangiritse cyangwa yaratakaje ubushobozi bitewe n’uburyo yakozwemo cyangwa yabitswemo.

Ni iki cyakurikiyeho?

Nyuma yo kubona ko Pike atapfuye, yajyanywe mu bitaro biri hanze ya gereza, aho abaganga bakomeje kumwitaho.

Abamwunganira bavuze ko abaganga bari kugerageza gukura umuti wa pentobarbital wari ugisigaye mu mubiri.

Kugeza ubu Pike aracyafite imashini imufasha guhumeka kandi ari muri coma.

Dr Zivot yavuze ko bishoboka ko gutinda gutangira kumwitaho nyuma y’uko igikorwa cyo kumwica kidakunze bishobora kuba byaramuteye ikibazo ku bwonko.

Yavuze ko bishobora gufata nibura icyumweru kugira ngo urugero rwa pentobarbital mu mubiri we rugabanuke ku buryo abaganga bashobora gukora isuzuma ryimbitse ry’imikorere y’ubwonko bwe.

Kubera iyo mpamvu, kuri ubu biracyagoye kumenya neza niba azakira cyangwa niba azasigarana ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Leta ya Tennessee yahagaritse ibindi bikorwa byo kwica uyu mwaka

Nk’uko tubikesha BBC, nyuma y’ibyabaye kuri Pike, Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yategetse ko hakorwa iperereza ryigenga ku byabaye.

Yatangaje kandi ko ibikorwa byo kwica abantu bakatiwe urwo rwego muri Tennessee bihagaritswe kugeza umwaka urangiye.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza muri Tennessee, Frank Strada, na we yatangaje ko azava ku mirimo ye.

Guverineri Lee yavuze ko uku kwegura ari byo byari mu nyungu za Leta, ndetse ko iperereza ku byabaye ari ngombwa.

Abatavuga rumwe n’igihano cy’urupfu bavuze ko bitoroshye kumenya neza ibyabaye byose kuko igice cy’ikorwa ryo kwica Pike cyabereye inyuma y’amarido, ku buryo abari bari kubireba batashoboraga kubona buri kintu cyose.

Ese bazongera kugerageza kumwica?

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Tennessee ntiburavuga niba buzongera kugerageza kwica Pike.

Abamwunganira bo basabye ko igihano cyo kwicwa cyahindurwa, ariko nta cyemezo kirafatwa ku byerekeye icyo cyifuzo.

Mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari aho Urukiko rw’Ikirenga rwemeye ko umuntu wongera kwicwa nyuma y’uko igeragezwa rya mbere ritagenze neza.

Urugero rwatanzwe ni urwa Kenneth Eugene Smith, aho mu 2024 Urukiko rw’Ikirenga rwemeye ko Alabama imwica hakoreshejwe uburyo bwo kumubuza umwuka wa oxygen, nyuma y’uko igeragezwa ryo kumwica hakoreshejwe inshinge ryari ryananiwe mu myaka ibiri yari ishize.


Pentobarbital ni uwuhe muti?

Pentobarbital ni umuti ukomeye ugabanya cyane imikorere y’ubwonko n’umubiri.

Ushobora gukoreshwa mu buvuzi mu kuvura ibibazo bimwe na bimwe, ariko iyo ukoreshejwe ku bwinshi ushobora gutera urupfu, ari na yo mpamvu wakoreshejwe mu kwica Pike.

Imikoreshereze y’uyu muti mu bihano by’urupfu byakomeje guteza impaka muri Amerika.

Umwaka ushize, isuzuma ryakozwe na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagaragaje impungenge ku kuba imiti ikoreshwa mu kwica abantu ishobora gutera ububabare n’imibabaro bitari ngombwa.

Nubwo ubuyobozi bwa Biden bwari bwarabujije gukoresha pentobarbital mu kwica abantu bakatiwe urwo rwego na guverinoma nkuru, icyo cyemezo nticyakurikijwe na Leta ya Tennessee, kuko buri Leta ishobora kugira uburyo bwayo bwo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.

Si ubwa mbere igikorwa cyo kwica muri Tennessee kidakunze

Ibyabaye kuri Pike si ubwa mbere muri Tennessee habaye ikibazo mu gihe cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu muri uyu mwaka.

Muri Gicurasi, igihano cy’urupfu cya Tony Carruthers, wahamijwe gushimuta no kwica abantu batatu mu 1994, cyarasubitswe nyuma y’uko abakozi bananiwe kubona umutsi wo kunyuzamo umuti w’urupfu.

Guverineri yamuhaye igihe cy’umwaka mbere y’uko iki gihano cyongera gusuzumwa.

Raporo y’ikigo Death Penalty Information Center yavuze ko mu 2022, abarenga kimwe cya gatatu by’abantu bishwe muri Amerika hakoreshejwe igihano cy’urupfu byabayemo ibibazo bikomeye cyangwa uburyo bwo kwica butagenze neza.

Impamvu Christa Pike yakatiwe urupfu

Christa Pike yakatiwe igihano cy’urupfu mu 1996 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu rupfu rwa Colleen Slemmer, wari ufite imyaka 19.

Ubwicanyi bwabaye mu 1995, Pike akaba yarabukoze afatanyije n’umukunzi we icyo gihe, Tadaryl Shipp.

Pike yishe Slemmer nyuma yo kumushinja ko yamusebeje ndetse ko yashakaga kumutwara umukunzi we.

Abandi bana babaga muri icyo kigo nyuma batanze ubuhamya bavuga ko Pike yari yarabwiye abandi iby’ubwo bwicanyi ndetse akanabereka igice cy’igihanga cya Slemmer.

Shipp yakatiwe igifungo cya burundu ashobora kuzarekurwa ari uko yujuje ibisabwa n’amategeko.

We ntiyahawe igihano cy’urupfu kuko igihe ubwo bwicanyi bwakorwaga yari atarageza ku myaka y’ubukure yemerewe n’amategeko.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...