Nyuma y'uko Parade ihagaze nta kibuza abafana ba Arsenal gusabana baninywera ibinyobwa bya SKOL

Imikino - 24/05/2026 9:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y'uko Parade ihagaze nta kibuza abafana ba Arsenal gusabana baninywera ibinyobwa bya SKOL

Mu rwego rwo kwishimira igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 22 Arsenal itari izi uko gisa, Paddok hateguwe ibirori ku bufatanye n’ibinyobwa bya SKOL by'umwihariko Virunga isanzwe ikorana na Paddok buri munsi, akaba ari ibirori biza guhuza abafana ba Arsenal mu mujyi wa Kigali wose.

Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bagiye guhurira hamwe mu birori bidasanzwe byo kwizihiza igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza iyi kipe iherutse kwegukana, nyuma y’igihe kinini yari imaze itacyegukana.

Iki gikorwa cyiswe “Arsenal Celebration Day”, giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, kuva saa cyenda z’umugoroba. Abafana barahurira muri Paddock Lounge, aho hateganyijwe ibirori biraba birimo umuziki n’imyidagaduro itandukanye.

Abavangamiziki barasusurutsa ababitabira iki gikorwa barimo DJ Crush, Judy, DJ Jassa n’abandi, biteganyijwe ko bazafasha abafana gusabana no kwizihiza intsinzi y’ikipe yabo mu buryo bushimishije.

Mu rwego rwo korohereza abazitabira ibi birori, ubuyobozi bwabiteguye bwatangaje ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa byagabanyijwe, kugira ngo abafana ba Arsenal n’abazabaherekeza babashe kwizihirwa mu mwuka mwiza kandi utabahenze.

Umwihariko w’uyu munsi, ni uko ibinyobwa bya SKOL by'umwihariko Virunga isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Paddock biza kuba biri ku giciro cyo hasi cyane n’igabanyirizwa rishimishije.

Arsenal yegukanye iki gikombe cya Premier League nyuma y’uko Manchester City inganyije na AFC Bournemouth igitego 1-1, bituma iyobora urutonde idakuka.

Ni igikombe iyi kipe y’i Londres itwaye nyuma y’imyaka 22, kikazashyikirizwa ku mugaragaro kuri uwo munsi, nyuma y’umukino uzayihuza na Crystal Palace saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ibi birori bitegerejweho guhuza abafana benshi ba Arsenal mu Rwanda, mu rwego rwo kwishimira amateka mashya iyi kipe yanditse.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...