Nyuma y’u Bushinwa bwahagaritse ‘Influencers’ badafite impamyabumenyi, ibindi bihugu biri gukaza amategeko

Ikoranabuhanga - 30/04/2026 4:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’u Bushinwa bwahagaritse ‘Influencers’ badafite impamyabumenyi, ibindi bihugu biri gukaza amategeko

Isi y’imbuga nkoranyambaga ishobora kuba iri kwinjira mu gihe gishya cy’amategeko akakaye, nyuma y’aho Ubushinwa butangaje gahunda nshya igena uburyo abakoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru, inama n’ibitekerezo ku baturage.

Ibi byateje impaka ndende ku isi yose, cyane cyane ku bantu batunzwe no gukora ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga (influencers), bamwe bavuga ko bishobora guhindura burundu uko uyu mwuga ukorwamo.

Ubushinwa bwahinduye umukino

Mu mpera za 2025, urwego rushinzwe imiyoborere y’imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa "Cyberspace Administration of China", rwatangaje ko hashyizweho amategeko mashya asaba ko umuntu wese utanga inama ku buzima, amategeko, uburezi cyangwa imari agomba kuba afite impamyabumenyi cyangwa ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Ibi byahise bifatwa nk’impinduka ikomeye ku isi y’ikoranabuhanga, aho imbuga nka Douyin na Weibo zatangiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura impamyabumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga rihuza amakuru ya leta.

Uretse ibyo, konti z’abafite ibiganiro byibanda ku buzima rusange batagira impamyabumenyi zishobora gufungwa cyangwa kugabanirizwa ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi.

Impamvu y’iki cyemezo

Ubushinwa buvuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari abaturage bagiye bagira ibibazo bikomeye, harimo n’impfu zatewe n’inama z’ibinyoma ku buzima cyangwa imiti yatanzwe n’abantu bitwaga “abahanga” ariko badafite ubumenyi bwemewe.

Ibi byatumye leta ishyiraho umurongo uhamye wo kurinda abaturage bayoborwa n’amakuru atariyo.

Uburayi na Amerika na byo biri mu nzira

Amakuru aturuka mu bihugu bitandukanye avuga ko n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uri kwiga ku itegeko rizwi nka Digital Fairness Act, rishobora gusohoka muri 2026, rigamije kurinda abaturage kuyoborwa n’amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo ritameze nk’iryo mu Bushinwa, intego nyamukuru ni imwe: kurwanya “fake experts” n’abiyitirira ubumenyi mu rwego rwo gushaka inyungu z’amafaranga.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikigo Federal Trade Commission (FTC) cyatangiye gukaza amabwiriza asaba abamamaza ibintu kugaragaza neza niba ari amatangazo bishyuwe, ndetse hakaba hari n’uburyo bwo gukurikirana abatanga inama z’ubuzima zitizewe.

Mu Rwanda ho byifashe bite?

Mu Rwanda, nubwo hatarashyirwaho itegeko ryihariye rigenga influencers, hari impaka zimaze igihe ku buryo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamamaza imiti, ibinyobwa cyangwa serivisi bavuga ko bikiza indwara zitandukanye nyamara bimwe ari ukubeshya.

Abasesenguzi bavuga ko uko isi igenda ikaza mu kugenzura amakuru, bishobora gutuma n’u Rwanda rushyiraho umurongo uhamye ku bijyanye n’itangwa ry’amakuru ku mbuga nkoranyambaga.

Hari abatekereza ko ibi bishobora gufasha kurwanya uburiganya, mu gihe abandi bavuga ko bishobora no kugabanya umudendezo wo kuvuga ku mbuga nkoranyambaga.

Ese kuba influencer bisigaye ari umwuga usaba “Degree”?

Nubwo hatarashyirwaho amategeko rusange ku isi yose, impaka zikomeje kwiyongera:

  • Ese gutanga inama ku mbuga nkoranyambaga bisaba ubumenyi bwemewe?
  • Ese kugira aba “followers” benshi bivuze ko umuntu afite ukuri?
  • Ese ni igihe isi igiye gushyiraho urwego rushya rw’uyu mwuga?

Ibi byose bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku isi y’ikoranabuhanga, aho imbuga nkoranyambaga zimaze kuba isoko y’amakuru rikomeye kurusha mbere hose.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...