Joriji Baneti ni inkuru dusanga mu gitabo cyo gusoma muri bimwe mu byasomwaga n’abana bigaga mu mashuri abanza yo hambere, iyi nkuru yavugaga k’umwana wari warabuze ubwenge aho yajyaga agora nyina akagenda akora ibihabanye n’ibyo yamusabaga n’ubwo yakoraga ibigoramye ariko yaje gukiza nyina umunsi umwe, ari nabyo byashingiweho hakorwa iyi filime.
Tuganira na Habineza Irene umwe mu bakoze muri iyi filime yagize ati,” Iyi ni filime ya cya gitabo cya wa mugani wa joriji cya kindi cya kera, barabizi ni ya nkuru n’ubundi yagarutse, impamvu twagize igitekerezo cyo gukora iyi nkuru dusanga abantu benshi bakeneye kureba ibyakera hari n’ababikumbuye ndetse no kwibuka ubuto bw’abantu batandukanye, urebye iyi ni imwe mu nkuru zizashimisha abantu batari bake bitewe n’ uburyo ishimishije.”
Iyi filime biteganyijwe ko igera ku isoko kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Nyakanga 2016. Ikazaba icururizwa muri African Movie Market.
Reba hano incamake za Filime Joliji Baneti