Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2026, aba bavandimwe banyujije ubutumwa ku
rubuga rwabo rushya rwa Instagram, batangarije abakunzi babo ko indirimbo 'Itabaza'
iri hafi kugera hanze, nubwo bataratangaza itariki nyayo izasohokeraho.
Mu
butumwa bwabo, banaherekeje iri tangazo n'amagambo yo muri Matayo 5:13-14,
agira ati: "Muri umunyu w'isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n'iki?
Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Muri
umucyo w'isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y'umusozi ntubasha kwihisha."
Aya
magambo yatumye benshi mu bakunzi babo bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba
ifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza abantu mu rugendo rwo kwizera.
Iyi
ndirimbo ije mu gihe Vestine na Dorcas batangiye icyiciro gishya mu rugendo
rwabo rwa muzika, nyuma yo gufata icyemezo cyo gukorera ibikorwa byabo muri
Canada, aho amakuru avuga ko bamaze kubona abantu babafasha gukomeza guteza
imbere umuziki wabo.
Ni
na yo ndirimbo ya mbere bagiye gushyira hanze kuva batangaza ko batagikorana na
MIE Music, sosiyete yari imaze imyaka itanu ibafasha mu micungire y'umuziki
wabo.
Ku
wa 13 Kamena 2026 ni bwo Vestine na Dorcas basohoye itangazo bahuriyemo
n'ubuyobozi bwa MIE Music, batangaza ko bahagaritse ubufatanye bwari bumaze
imyaka itanu. Icyo gihe bashimiye MIE Music ku ruhare yagize mu iterambere
ryabo, bavuga ko impande zombi zafashe uwo mwanzuro mu bwumvikane.
Nyuma
y'iri tandukana, bahisemo gukomeza urugendo rwabo nk'abahanzi bigenga
(independent artists), icyemezo cyafashwe nk'intambwe nshya mu mwuga wabo.
Vestine
na Dorcas bagizwe n'abavandimwe Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, bamaze
imyaka barubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Bamenyekanye
cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Nahawe Ijambo, Si Bayali, Neema
n'izindi zabafashije kugera ku rwego rwo kuba bamwe mu bahanzi bafite abakunzi
benshi muri uyu muziki.
Abakunzi babo ubu bahanze amaso indirimbo 'Itabaza', biteze kureba niba izafungura neza iki cyiciro gishya batangiye nyuma yo kwimukira muri Canada no gukomeza umuziki wabo nk'abahanzi bigenga.

Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Itabaza’

Vestine na Dorcas basigaye bakorera umuziki wabo mu gihugu cya Canada muri iki gihe

Vestine na Dorcas bagiye gusohora indirimbo nshya nyuma yo gutandukana na MIE Music, ndetse no kwimurira ibikorwa byabo bya muzika muri Canada
