Iyi ndirimbo ije ishimangira icyerekezo aba bakobwa bamaze kubakiraho izina, cyo gutanga ubutumwa bw'ibyiringiro, kwizera no gukomeza abantu mu rugendo rwabo rw’umuziki wa Gospel. Mu gihe gito bamaze mu muziki, Alicia na Germaine bamaze kuba bamwe mu bahanzi ba Gospel bafite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, bavuze ko imbaraga zibatera gukomeza gukora umuziki atari izindi, ahubwo ari ukwizera ko bari gusohoza umuhamagaro Imana yabahaye.
Bagize bati: "Duterwa imbaraga n'uko twaje mu mugambi w'Imana. Ni yo mpamvu nyamukuru idutera gukomeza. James na Daniella bararirimbye bati: 'Gukora umukoro utari uwanjye na byo ni ugutsindwa, nkoresha icyo wampamagariye.' Natwe rero turi gukora umukoro wacu."
Nubwo bavuga ko bakunda amagambo yose agize indirimbo “Ibanga” kubera ubutumwa buyirimo, bagaragaza ko hari amagambo abakora cyane ku mutima.
Bagize bati: "Indirimbo yose turayikunda kuko irimo amagambo meza. Ariko cyane cyane agace kavuga ngo: 'Abamwizera tugira uko tugenda, dufite ibanga tugendana. Abamwizera ntituzanyeganyezwa twishingikirije Umunyembaraga, dukingiwe n'Igitare Gikomeye.'"
Aya magambo ni na yo yubatse umutima w'iyi ndirimbo, agaragaza ko umukristo adashingira ku bushobozi bwe bwite, ahubwo ko ubuzima bwe bushingiye ku Mana imurinda kandi ikamukomeza.
Bavuga kandi ko icy'ingenzi bifuza ari uko abazumva "Ibanga" bazabanza kwakira ubutumwa buyirimo mbere yo kwita ku njyana cyangwa ibindi biyiranga. Bati: "Icy'ingenzi ni ukumva neza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo kurusha gutwarwa n'injyana cyangwa ibindi. Irimo inkomezi ku bantu bose bizera Imana."
"Ibanga" isanze Alicia na Germaine bari mu gihe cyiza mu rugendo rwabo rwa muzika. Mu minsi mike ishize begukanye ibihembo bibiri muri Rubavu Music Awards 2026, aho indirimbo yabo "Ibendera" yahembwe nk'ifite amashusho meza kurusha izindi, banatorwa nk'abahanzi beza ba Gospel bo mu Karere ka Rubavu.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, ari mu banyacyubahiro bitabiriye itangwa ry'ibyo birori. Yanashimangiye ko Leta izashyigikira iri rushanwa kurushaho, yiyemeza ko umwaka utaha rizaterwa inkunga kugira ngo rikomeze guteza imbere impano z'abahanzi bo mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Mbere y'aho kandi, aba bakobwa banditse amateka yo kuririmba muri BK Arena mu gitaramo gikomeye cya Pasika cyari cyateguwe n'abahanzi Ben na Chance, ibintu bifatwa nk'indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwabo rw'umuziki.
Alicia na Germaine bakomoka mu Karere ka Rubavu. Binjiye mu muziki muri 2024, ariko mu gihe gito bamaze basohoye indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo "Urufatiro", "Rugaba", "Uri Yo", "Ndahiriwe" na "Ibendera".
By'umwihariko, indirimbo "Uri Yo" ni yo yabamenyekanishije cyane kuko imaze kurebwa n'abarenga miliyoni imwe kuri YouTube, ibintu byatumye izina ryabo rirenga imipaka y'u Rwanda rikagera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Canada n'ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba.
Mu gihe bakomeje gutegura album yabo ya mbere mpuzamahanga, "Ibanga" ibaye indi ntambwe ikomeza kwerekana ko Alicia na Germaine bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, bakoresheje umuziki uvuga ku kwizera, ibyiringiro no kwiringira Imana.
Abakunzi babo bavuga ko bishimiye cyane iyi ndirimbo, ndetse ko ubutumwa buyirimo ari bwiza cyane, kandi ko bazakomeza kwiringira ko abizera Imana bafite “Ibanga” nk’uko amagambo y’iyi ndirimbo abishimangira.
Banavuga ko aba bakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi, kuko uretse injyana inoze, ubutumwa buba mu ndirimbo zabo bukora ku mitima kandi bugatanga ihumure ku bantu banyura mu bihe bitandukanye by'ubuzima.

Alicia na Germaine bakomeje kwerekwa urukundo rwinshi mu muziki bamaze imyaka ibiri gusa
Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo y'amashusho bise "Ibanga"
"Duterwa imbaraga n'uko twaje mu mugambi w'Imana" - Alicia and Germaine
REBA INDIRIMBO "IBANGA" YA ALICIA AND GERMAINE
