Umuhindekazi w'icyamamare, Priyanka Chopra umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi hamwe n'umugabo we Nick Jonas, umuhanzi wamamaye cyane mu itsinda rya The Jonas Brothers bari kubarizwa mu birwa bya Turks and Caicos aho bagiye mu kiruhuko. Aba bombi bakaba bagiye kurya ubuzima nyuma y'amezi 4 gusa bibarutse imfura yabo y'umukobwa, batwitiwe n’undi mugore. Uyu mwana wabo wavutse mu buryo butangaje bamuhaye izina rya Malti Chopra Jonas.
Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko Priyanka Chopra w'imyaka 39 hamwe n'umugabo we Nick Jonas w'imyaka 29, bagiye mu kiruhuko mu ntangiriro z'impeshyi aho bagiye koga no kumva uburyohe bwo mu birwa bya Turks and Caicos biherereye mu majyepfo ya Bahamas muri Amerika y'amajyaruguru. Ibirwa bya Turks and Caicos bikaba bizwiho gukunda gutembererwaho n'abantu benshi, bitewe n’uko byegeranye n'inyanja ya Atlantic.
Priyanka Chopra n'umugabo we Nick Jonas baryohewe n'ubuzima mu kiruhuko mu birwa bya Turks&Caicos
Nk'uko Priyanka Chopra yabigaragaje, yerekanye amafoto ari kumwe n'umugabo we Nick Jonas baryohewe n'ubuzima ku birwa bya Turks and Caicos abicishije ku rubuga rwa Instagram, aho yasangije miliyoni 79 z'abantu bamukurikira ibihe byiza arimo n'umugabo we. Priyanka na Nick bakaba bamaze imyaka 5 barushinze.
Priyanka Chopra yerekanye amwe mu mafoto ari mu karuhuko hamwe n'umugabo we.