Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi wakunzwe muri 2015, Ese Ndayizeye n’iki gihembo ni we uzacyegukana? Amateka

Cinema - 24/06/2017 7:36 PM
Share:
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi wakunzwe muri 2015, Ese Ndayizeye n’iki gihembo ni we uzacyegukana? Amateka

Ndayizeye Emmanuel bakunze kwita Jack, Angelo Nick n’andi. Ni umugabo uri mu bagabo 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda Movie award ategurwa na Ishusho arts. Ese ni muntu ki mu buzima busanzwe?

Ndayizeye Emmanuel bakunze kwita Jack, Angelo cyangwa Nick ni umugabo w’umugore n’umwana 1, uyu mugabo yavutse kuwa 11 Gicurasi 1987 avukira mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Nyakabanda ari naho atuye magingo aya.

Ndayizeye yatangiye umwuga wo gukina filime ryari?

Uyu mugabo yatangiye umwunga wo gukina filime mu mwaka wa  2014  aho yabikundishijwe na mushiki we mu gihe we yumvaga ari ibintu bigoye atapfa gushobora ariko nyuma yo gukina muri filime Birakaze ari nayo yahereyeho nubwo itasohotse niho yatangiriye kubitinyuka no kubikunda, nyuma aza guhura n’abashoramari ba filime (Producers) batandukanye batangira kumuha ibiraka byo gukina amafilime.   

Ndayizeye yakinnye mu yahe mafilime?

Ndayizeye Urikumwe na Nikuze na Gatari n'umwe mu bakinnyi b'imena ba filime CITY MAID

Nyuma yo gukina muri filime Birakaze kugeza n’ubu itarajya hanze yaje gukina muri filime Igikomere yakinnyemo yitwa Angelo, aza gukomeza akina muri filime Ingurane y’ubusugi, Impeta yanjye, Gica, Inkomoko y’ishyano, Giramata nayo yakunzwe n’izindi. Ubu uyu mugabo akaba ari umwe mu bakinnyi b’imena ba filime y’uruhererekane “City Maid” akinamo yitwa Nick.

 Ese Ndayizeye uretse gukina filime ubusanzwe akora iki?  

Aha yagize ati,”Uretse gukina filime ndi umu artist (umuhanzi) kandi nkaba ndi intore y'umukondo nkaba mbarizwa mu itorero INTAYOBERANA nkaba nanatoza umuco gakondo wacu ku bijyanye n'imbyino ibindi ni akazi gasanzwe ka buri munsi”  

Uretse gukina filime Ndayizeye n'intore akaba n'umutoza w'imbyino Gakondo         

Naho se filime zaba zimwinjiriza angahe agererenyije?             

Aha yagize ati, “Filime zinyinjiriza amafaranga kuko nabigize umwuga haaahaaaa sinavuga ngo ni hagati y'aya n'aya ariko zirantunze”  

Ni gute abona umwuga wa Sinema?                   

Yagize ati: "Uko mbona umwuga wa sinema utangiye kugenda utera imbere kuko n'abanyarwanda bamaze kubyiyumvamo kandi turi kurwana intambara kugira ngo tuyizamure turushaho no guteza imbere igihugu cyacu binyuze muri sinema ndetse no kwagura imipaka.

Ese ndayizeye abona ate iri rushanwa arimo?                       

Irushanwa ndimo rya Rwanda movie award rikorwa n' ishusho arts mbere na mbere ndabanza kubashimira ishusho arts kuko gutegura amarushanwa biba byiza cyane ni igikorwa cyankoze ku mutima kuko ni uguteza imbere sinema nyarwanda, rero turi mu marushanwa turi guhatanira igikombe cy'umukinnyi ukunzwe kurusha abandi mu bagabo 10 ndetse n'igitsina gore 10 ari naho hazavamo umwe.-Ndayizeye                       

Yakomeje agira ati: "Nkaba nsaba abanyarwanda muri rusange bangiriye icyizere umwaka ushize ni njye wegukanye iki gihembo cy’umukinnyi ukunzwe (Best people choice actor ) mbasaba ko n’ubu bakongera kungirira icyizere bakantora. Kuntora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Gabo ugasiga akanya ukandika nimero 8 ukohereza ku 5000 online ndetse no kujya ku rubuga www.rma.inyarwanda.com bakabona lisiti y'abari kurushanwa bagakanda kuri Ndayizeye Emmanuel gutora ni buri minota 5 kugeza uyu munsi tariki 24 saa Sita zijoro."

Ese Ndayizeye ni nde yaha igikombe mu bo barimo guhatana?                    

"Uwo naha igikombe ni ukuri abagore 10 n'abagabo 10 bose barashoboye pe turarimbanyije mu marushanwa ubwo dutegereje uzacyegukana kuko amarushanwa aracyakomeje."

Ni iki Ndayizeye asaba abakunzi ba filime nyarwanda?                      

"Icyo nasaba abafana banjye ni ukuntora nkuko nabivuze hejuru ndabasabye ndabinginze nimuntore kuko ntabafite ntacyo nageraho dukenyere dukomeze rero imihigo irakomeje. Bakomeze kunshyigikira kandi aho babona bitagenda neza abanyarwanda bajye batubwira kugira ngo dukore ibyiza kurushaho."

                       

Yunzemo ati: "Kandi ndizeza abanyarwanda muri rusange ko duhari kandi twiteguye gukora cyane, ndetse banatubyazemo umusaruro nk'ibijyanye no kwamamaza mu bigo runaka n'ibindi, babonako twakora twese tukabasha kwiteza imbere, tukanazamurana ndetse tukubaka n'igihugu cyacu. Murakoze ndabakunda yari umuhungu wanyu Nick cyangwa Jack, Angelo muri sinema nyarwanda."


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...