Mu
kiganiro na InyaRwanda, Papa Sava yashimangiye ko kugera kuri uyu mubare
w’abakunzi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukomeza gusakaza ibihangano
bye.
Yagize
ati: “Ndishimye cyane kugera ku gahigo ka miliyoni imwe y’abamukurikira kuri
YouTube. Ni intambwe ikomeye ku rugendo rwanjye mu gukomeza kugeza ibihangano
byanjye ku bantu benshi.”
Uyu
mukinnyi avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye, ari gutegura
filime y’uruhererekane (series) izakorwa na Zacu Entertainment.
Ati: “Ubu ndi gutegura filime y’uruhererekane izajya kuri Zacu TV, kandi niyo
nzahugiraho cyane. Nzatangira gufatira amashusho nyuma y’icyumweru cyo Kwibuka
ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,”
Yasobanuye
ko iyi filime mbarankuru izakorwa mu buryo busanzwe bwa Zacu TV. Ati “Ntabwo
izina ry’iyi filime turaritangaza ubu, ariko turi kwandika umushinga, turashaka
aho amashusho azafatirwa, kandi guhitamo abakinnyi twageze kuri hafi 80%.”
Papa
Sava yaciye agahigo nk’umwe mu Banyarwanda bageze kuri uyu mubare w’abakunzi
kuri YouTube, abandi barimo nka Israel Mbonyi, Meddy n’abandi benshi.
Uyu
mushinga mushya werekana ko Papa Sava atagumye ku rubyiniro rwa filime gusa,
ahubwo ari no kwagura ibikorwa bye mu ikoranabuhanga no ku mbuga nkoranyambaga,
agaragaza ko abahanzi bashobora guhanga imipaka mishya mu rugendo rwabo rw’ubuhanzi.
Mu
gihe amaze imyaka irenga 30 mu rugendo rw’ubuhanzi, Niyitegeka Gratien uzwi nka
Papa Sava, yanyuze mu byiciro bitandukanye byamugize umwe mu bakinnyi ba filime
bakunzwe cyane mu Rwanda.
Papa
Sava yatangiye kugaragara mu makinamico yo hambere yakundwaga cyane kuri Radiyo
no kuri Televiziyo. Icyo gihe, yubatse izina nk’umukinnyi ufite impano yo
gusetsa no gutanga ubutumwa bufite igisobanuro.
Izina
“Papa Sava” ryabaye ikirango cye nyuma yo gukina mu yitwa iryo zina, aho
yagaragaye nk’umugabo w’umunyarwenya ufite imyitwarire ituma abantu
bamwibonamo. Iyi myitwarire yamugize icyamamare mu gihugu hose.
Mu
bihe sinema nyarwanda yari itaratera imbere cyane, Papa Sava yabaye umwe mu
bayishyigikiye, akomeza gukora no mu bihe bigoye, bituma uyu mwuga ugira
icyerekezo.
Uretse
gukina, yagiye agaragara no mu gutunganya filime, gutanga ibitekerezo ku nkuru,
ndetse no kuyobora ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuhanzi.
Mu
myaka ya vuba, yagiye yimukira cyane ku mbuga nka YouTube, aho yakomeje
gususurutsa abakunzi be binyuze mu biganiro n’amakinamico. Ibi byamufashije
kugera ku rubyiruko no kwagura umubare w’abamukurikira.
Mu
2026, Papa Sava yinjiye mu banyempano bake mu Rwanda bafite abamukurikira
miliyoni 1 kuri YouTube, ibintu byamushyize ku rutonde rumwe n’abahanzi
bakomeye nka Israel Mbonyi na Meddy.
Papa Sava ni umwe mu banyabugeni bake bashoboye kugumana izina igihe kirekire, ahinduranya uburyo akoramo ariko akomeza kugumana abakunzi. Uru rugendo rwe rugaragaza ubwitange, guhanga udushya no gukunda ibyo akora.



Nyuma y’imyaka 30 mu buhanzi, Papa Sava yinjiye mu cyiciro gishya cyo gukora filime izatambuka kuri Zacu TV

Papa Sava ari kumwe na Mama Sava mu birori byo kwizihiza intsinzi yagezeho yo kuzuza Miliyoni 1 ku muyoboro wa Youtube

Papa
Sava ari kumwe n’umukinnyi wa filime Regero Norbert [Digidigi] wamamaye muri filime Papa Sava
