Nyuma yo kurwarira ku rubyiniro, Lionel Richie yahumurije abafana ku buzima bwe

Imyidagaduro - 26/06/2026 12:54 PM
Share:
Nyuma yo kurwarira ku rubyiniro, Lionel Richie yahumurije abafana ku buzima bwe

Umuhanzi w'icyamamare Lionel Richie yavuze bwa mbere ku bibazo by'ubuzima byatumye ahagarika igitaramo cye mu buryo butunguranye i Minnesota. Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, yavuze ko ari gukurikiza inama z'abaganga ndetse anasaba imbabazi abafana be kubera ibitaramo byasubitswe

Ibi byabaye mu gitaramo cyo gutangiza urugendo rwe rw'ibitaramo muri Leta ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihe yari ari kuririmba indirimbo ye ikunzwe "Dancing on the Ceiling," Richie yahise yumva azengerewe n'isereri, bituma yicara ku rubyiniro mbere yo gusohoka ngo yitabweho n'abaganga. 

Nyuma y'iminota igera kuri 40 abafana bategereje ko agaruka, umwe mu bagize itsinda rye yatangaje ko atabashije gukomeza igitaramo kubera ikibazo cy'ubuzima. 

Nyuma y'ibyabaye, Lionel Richie yatangaje ko abaganga bamutegetse gufata ikiruhuko kugira ngo abanze yongere kugira imbaraga. Yasabye imbabazi abafana bari bategereje kumubona mu bitaramo byo i Chicago na Columbus byabaye ngombwa ko bisubikwa, avuga ko ababajwe no kubatenguha ariko ko ubuzima bwe bugomba kubanza kwitabwaho. 

Abategura ibitaramo batangaje ko Richie yasabwe n'abaganga kuruhuka by'agateganyo kugira ngo yikire neza. Nubwo ibyo bitaramo bibiri byasubitswe, biteganyijwe ko urugendo rwe rw'ibitaramo ruzakomereza mu mujyi wa Pittsburgh naramuka ameze neza. Itariki nshya y'ibitaramo byasubitswe izatangazwa mu minsi iri imbere. 

Nubwo abaganga bataratangaza icyateye ikibazo cye mu buryo burambuye, umwe mu bagize itsinda bari kumwe yavuze ko mbere y'igitaramo Richie yari ameze neza, kandi bikekwa ko ashobora kuba yari yagize ikibazo cyo kubura amazi ahagije mu mubiri (dehydration). Icyakora, nta tangazo ryemewe rirabihamya. 

Ibibazo by'ubuzima bya Lionel Richie byateye impungenge abafana be ku isi hose. Icyakora, ubutumwa yatanze nyuma y'ibyabaye bwahumurije benshi, kuko yagaragaje ko ari gukurikiza amabwiriza y'abaganga kandi yiteguye gusubira ku rubyiniro igihe azaba amaze gukira neza.

Nyuma yo kurwarira ku rubyiniro, Lionel Richie yahumurije abafana ku buzima bwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...