Nyuma yo kubyara , ubushake bw'abagore buragabanuka.Inama bakurikiza ibintu bigasubira mu buryo

Utuntu nutundi - 03/02/2015 8:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo kubyara , ubushake bw'abagore buragabanuka.Inama bakurikiza ibintu bigasubira mu buryo

Abagore bamwe nyuma yo kubyara bakunda kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Niyo babugize buba ari buke ugereranyije n’ubwo bahoranye batarabyara. Nubwo ari ikibazo kiba gihangayikishije , hari inama umugore wahuye n’iki kibazo yakwifashisha agasubira uko yahoze.

Ni ryari umugore wamaze kubyara yakongera gukora imibonano mpuzabitsina?

Abagore bamwe bategereza ibyumweru 6 nyuma yo kubyara nubwo hari n’abandi babikora huti huti aribyo bita komora . Si byiza ko umugore ahita akora imibonano mpuzabitsina akimara kubyara kuko umubiri uba ugikeneye kwisubiranya.

Hari igihe ariko umugore abura ubushake ntasubire nkuko yahoze atarabyara bikaba byanamamutwara amezi menshi.

Ni izihe mpamvu zitera abashakanye kubura ubushake nyuma yo kubyara?

Kubura ubushake ku mpande zombi cyane ariko ku bagore nyuma yo kubyara bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye. Muri zo twavuga umunaniro ku mugore kubera imirimo myinshi yo kwita ku mwana,  umuryango aba amaze kunguka harimo konsa kumuhindurira imyambaro n’ibindi , kutabona umwanya uhagije wo kwisanzura hagati y’abashakanye kuko umwana aba akeneye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko ,gutinya kongera guhita atwita indi nda ..Bishobora guterwa kandi n’ibibazo umugore yagize abyara cyangwa ububabare yagize mu gihe cyo kwibaruka.

Indi mpamvu itangwa n’inzobere ni uko mbere y’uko umugore yibaruka, umusemburo ufasha umugabo kugira ubushake(testosterone) uragabanuka kuburyo bugaragara, ku ruhande rw’umugore hakiyongera umusemburo witwa prolactine, umufasha kugira amashereka . Ni ibisanzwe ko abagabo n’abagore bamwe bagira ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko umugore amaze kubyara.

Inama zafasha abashakanye mu gukemura iki kibazo

Nkuko Barbara Wennekers, inzobere mubigendanye n’imibonano mpuzabitsina( sexologue) yabyanditse hari inama abashakanye bakwiriye gukurikiza kugira ngo ubushake bwo gutera akabariro ku rugo bubashe kugaruka.

-  Barabara W. avuga ko kubyara bisa n’ihahamuka nyababyeyi ihura naryo biryo ko umugabo akwiriye kwirinda kwinjiza igitsina cye huti huti . Bifasha nyababyeyi gusubira mu mwanya wayo, kubasha gusubira uko yahoze(forme initiale) ndetse binatuma ibasha gukira ibisebe.

-  Indi nama yatanze harimo ko inshuro yambere abashakanye baba bagiye kubonana nyuma yo kwibaruka , bagomba gutegurana kuburyo buhagije kugira ngo umugore agira ububobere buhagije bimurinde kubabara kuko bishobora kumuhuza icyo gikorwa igihe agize ububare bukabije , bigakubitiraho nubwo yagize abyara.

-  Ubushake ntibuhita bugaruka nkuko bwahoze cyane cyane ku ruhande rw’umugore. Bisaba abashakanye kumvikana kuri iyi ngingo , by’umwihariko abagabo basabwa kugira ukwihangana kuko umugore ntahita asubirana ako kanya. Umugabo agomba kumenyera ko ibintu biba bigiye guhinduka ntibibe uko byahoze, imibonano mpuzabitsina iba igomba gukorwa gake gashoboka kugirango umubiri w’umugore we usubirane neza.

Caroline Le Roux inzobere mu mibanire y’abashakanye ndetse n’ibigendanye n’imibonano mpuzabitsina agira inama abashakanye ko baramutse babonye ikibazo gikomeje nyuma y’amezi nibura atandatu aribwo bakwiriye kwihutira kujya kwa muganga kuko mbere y’aya mezi nta gikuba kiba cyacitse.

Ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru turabyakira. Shyira ubutumwa (Comment) bwawe ahabugenewe.

Niba ufite  indwara ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri gukunda3@yahoo.fr

Twifashishije: psychologies.com, top-bebe.com

R.Christophe

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...