Vestine
na Dorcas bari kumwe n’umujyanama wabo, Irene Murindahabi, bamaze kugera muri
Canada mu mujyi wa Vancouver aho bazataramira mu mpera z’iki cyumweru bagakomereza
mu yindi mijyi itandukanye yo muri iki gihugu.
Umunyamakuru
Ally Soudy wagiye kubakira ku kibuga cy’indege, yabaganirije ndetse bamubwira
uko biteguye ibi bitaramo bagiye gukorera muri Canada akaba ari no ku nshuro
yabo ya mbere bagera ndetse bataramira muri iki gihugu.
Ally
Soudy yabajije Vestine impamvu yagiriye inama murumuna we yo kuba yitonze gushaka
niba hari ibibi amaze kubona mu rushako, avuga ko nta kibi yabonye ndetse
Dorcas aramutse ashatse bitaba birimo Ikibazo.
Ally
Soudy ati “Ni iki kidasanzwe wabonye?” Vestine ati “Nta kidasanzwe.”
Dorcas
we avuga ko igihe cyo gushaka kitari cyagera ndetse atakizi kandi na mukuru we
ntacyo abaye nyuma yo gushaka bityo igihe cye nikigera azashinga urugo rwe nka
mukuru we.
Dorcas
ati “Ntabwo mbigena ariko igihe cyabyo kizaba. Urabona abaye iki (Avuga mukuru
we Vestine).”
Ku
wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025 bazataramira i Vancouver, ku wa Gatandatu
tariki 1 Ugushyingo 2025 bataramira Regina, Saskatchewan, ku wa Gatandatu
tariki 8 Ugushyingo 2025, bazataramira Winnipeg muri Manitoba, ku wa Gatandatu
tariki 15 Ugushyingo 2025 bazataramira Edmonton muri Alberta, basoreza muri
Calgary.
Aba bahanzi batangaje ko ibi bitaramo bigamije gususurutsa Abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo z’Imana bo muri Canada ibyishimo by’indirimbo ‘Yebo’ n’izindi zihembura imitima, banashimira abafana babashyigikiye mu rugendo rwabo.
Dorcas avuga ko ntacyo mukuru we abaye bityo igihe cya nyacyo nikigera nawe azarushinga
Vestine avuga ko nta kidasanzwe yaboneye mu rushako