Ni
urubanza rwasomwe kuri uyu wa Kabiri nk’uko tubicyesha Ukwezi Tv.
Prince Kid yaburanye asaba guhabwa ubuhungiro kuko aje mu Rwanda ataba yizeye
umutekano we.
Miss
Elsa akaba n’umugore we, yatanze ubuhamya avuga ko ibyaha bashyize ku mugabo
we byari ibinyoma kuko nawe yagerageje gushaka uko agaragaza ibimenyetso by’uko
arengana ariko nawe ahita atabwa muri yombi.
Prince
Kid we yaburanye avuga ko impamvu yo gusaba ubuhungiro ari uko ubwo yateguraga
Miss Rwanda hari ibyo atumvikanyeho na bamwe mu bantu bakomeye hanyuma
bakoresha imbaraga zabo bamushyiraho ibyo byaha.
Nyuma yo kumva uko yaburanye n’ubuhamya bwa Miss Elsa, umucamanza wo mu rukiko ruherereye Texas rwanzuye ko agomba koherezwa mu Rwanda icyakoze ahabwa iminsi 30 yo kujurira.
Amakuru yashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE) avuga ko Prince Kid yatawe muri yombi ku wa 3 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.
Uru rwego rwavuze ko Prince Kid yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
Amerika yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.
Kugeza ubu Prince Kid afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.
Mu Ukwakira 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.
Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.
