Umuhanzikazi Teniola Apata uzwi ku mazina ya Teni mu muziki, yatangiye guca amarenga ko yatinye urupfu bitewe n'uko ibyamamare mu gihugu cya Nigeria birimo gupfa umunsi ku wundi.
Ubwo yari mu kiganiro na Taymesan, Teni w'imyaka 30 yahishuye ko naramuka apfuye ku mva ye bazandikaho ko yabayeho ubuzima bwe yifuzaga kubaho abikurije ku mubyeyi we witabye Imana agifite imyaka mike ariko ubuzima bugakomeza.
Teni yagize ati "Papa yapfuye mfite imyaka ibiri ,ubaye upfuye uyu munsi, ubuzima burakomeza bityo rero umuntu aba akwiye gukora ibye ku giti cye nta kuvuga ngo ni ugushaka kwigaragaraza."
Akomeza avuga ko ubwo azapfa abizi ko abantu benshi bazaza barira berekana uburyo yari umuntu mwiza cyane batwaye indabo ariko we ibyo ntacyo bimubwiye cyane ko we yifuza ko ku mva ye bazandikaho ko yabayeho ubuzima yifuzaga.
Teni yagize ati "Ku mva yanjye ndashaka ko bazandikaho ngo "yabayeho ubuzima yifuzaga" ndashaka kuzapfa nishimye.Hari abantu benshi batagaragaza uko biyumva bakiriho."
Teni akomeza avuga ko hari abantu benshi yagiriye neza ndetse n'abandi bamwanga ariko we azakomeza gukora cyane agakora ibye kubera ko n'ubundi atashobora kunezeza buri muntu hano ku Isi ahubwo bazakomeza bavuge.
Teni kandi yavuze ko buriya mu mva nyinshi ziri ku Isi, zuzuyemo impano nyinshi ndetse n'imigambi myiza yagakwiye kuba yarahinduye ubuzima bwo kuri iyi Si. Bityo rero, kwandika amagambo meza aherekeza uwitabye Imana ari ikintu cyiza cyane.
Teni yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2016 akaba agaragara nk'umugabo bituma akundwa cyane n'abantu benshi byatumye Label ya Dr Dolor imurabukwa ikamusinyisha kugeza ubu akaba ariho akorera umuziki we.
Teni abitangaje nyuma y'uko umuraperi ukiri muto Mohbad yitabye Imana, agakurikirwa n'umukinnyi wa Film muri Nollywood Amadi Cindy n'umuyobozi w'abakinnyi ba film Pat Nebo bitabye Imana mu Cyumweru kimwe.

Teni yavuze ko naramuka apfuye ku mva ye bazandikaho ko yabayeho ubuzima yifuzaga
Reba amashusho y'indirimbo Uyo Meyo iri mu ndirimbo ze zakunzwe.
