Locket wavukiye mu Bwongereza ariko ubu akaba atuye ku kirwa cya Ibiza muri Espagne, yavuze ko yageze aho yiyemeza kwiha agaciro no kwikunda nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye by'urukundo byamusigiye intimba n'agahinda gakomeye.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Mail Online ivuga ko, uyu mugore uzwi no ku rubuga rwa OnlyFans, yaguze ikanzu y'ubukwe ifite agaciro k'ibihumbi 20 by'amadolari ndetse n'impeta ya diyama y'umuhondo ifite agaciro k'ibihumbi 27 by'amadolari, mbere yo kwishyingira ku wa 30 Gicurasi 2026.
Yagize ati: "Nafashe icyemezo gikomeye kurusha ibindi byose mu buzima bwanjye cyo kwikunda ubwanjye. Uyu wambereye umwe mu minsi myiza cyane nabayeho."
Locket yavuze ko mbere yaho yari yarakundanye n'umugabo imyaka 11 yose, ndetse bakaza gukora ubukwe muri 2023. Icyakora, nyuma y'amezi icyenda gusa bashakanye, yaje kumenya ko umugabo we yari amaze igihe kinini amuca inyuma kuva urukundo rwabo rwatangira.
Yavuze ko ibi byarushijeho kumubabaza akimenya ko uwo mugabo we yamucaga inyuma n’umugore yafataga nk'umwanzi we ukomeye. Ati: "Byarantunguye cyane. Nta buryo bwo kongera kugirira abagabo icyizere nyuma y'ubugambanyi nk'ubwo."
Nyuma yo gutandukana n'uwo mugabo, yongeye gukundana n'undi mugabo na we waje kumuca inyuma, ibintu yavuze ko byamusunikiye mu gahinda gakomeye ndetse rimwe na rimwe akumva yararambiwe ubuzima.
Yagaragaje ko imbwa ye ndetse n'inshuti ze bamubaye hafi cyane, ndetse ko kujya mu bujyanama bw'abahanga mu mitekerereze, byamufashije kongera kwiyakira no kwiyubaka.
Mu kwezi kwa Mata 2026, ubwo yabonaga impeta y'ubwiza yari amaze igihe yifuza, yafashe icyemezo cyo kuyigurira ubwe aho gutegereza ko hari umugabo uzayimuha. Ati: "Nibajije impamvu nakomeza gutegereza undi muntu ngo ampe ibyo nifuza kandi nshoboye kubyigurira."
Ubukwe bwe bwitabiriwe n'abashyitsi umunani gusa, barimo inshuti ye magara n'uwari uyoboye ibirori. Mu muhango wabereye ku mucanga wa Cala d'Hort muri Ibiza, yasezeranye ko azahora yikunda, yiyubaha kandi akirinda kwitesha agaciro aho kberaho gushimisha abandi.
Mu ndahiro ye yagize ati: "Uyu munsi nahisemo njye ubwanjye. Si uko ntacyizera urukundo, ahubwo ni uko nasobanukiwe ko urukundo nyakuri rugomba gutangirira kuri njye."
N’ubwo nta mugabo yasezeranya nawe, agahitamo kwikorera ubukwe bwe gusa, Bonnie Locket yavuze ko atafunze umutima ku rukundo, ahubwo ko yifuza kuzabona umuntu ukwiriye uzaza mu buzima bwe igihenikigera.
Ati: "Ndi umuntu ukunda urukundo. Nizeye ko amasezerano nagiranye na njye azamfasha kwakira umuntu ukwiriye, uzasanga ndi umuntu wishimye kandi ufite ubuzima bwiza bwo mu mutima."
Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashima ubutwari bwe bwo kwiyubaka nyuma y'ibihe bikomeye yanyuzemo, mu gihe abandi bibaza niba koko umuntu ashobora kwishyingira nk'ikimenyetso cyo kwikunda no kwiha agaciro.






