Makanyaga Abdoul na Charly na Nina batangiranye urugendo rw’ibi bitaramo tariki 5 Gicurasi 2018 mu gitaramo bakoreye mu Bubiligi i Bruxelle, aba tariki 11 Gicurasi bahise bataramira mu mujyi wa Lille ho mu Bufaransa mbere yuko berekeza mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa nanone aho bakoreye igitaramo tariki 12 Gicurasi 2018 nyuma yo kuva mu Bufaransa aba bahanzi basubiye mu Bubiligi aho bari bari kwitegurira igitaramo cya nyuma kuri Makanyaga Abdoul muri ibi bitaramo bamazemo igihe bizenguruka Uburayi.
Iki gitaramo Makanyaga yacumbikiyeho cyabereye mu Busuwisi i Geneve tariki 26 Gicurasi 2018 ahari hitabiriye abafana batari bake bari banyotewe n’umuziki w’aba bahanzi bari bamaze igihe ku mugabane w’Uburayi, aba ariko ntibigeze batenguha abakunzi babo kuko babasusurukije nkuko amakuru avayo abivuga. Nyuma y’iki gitaramo bikaba byitezwe ko Makanyaga Abdoul agomba guhita agaruka mu Rwanda aho afite akandi kazi naho Charly na Nina bo bakikomezanya mu bindi bitaramo bafite mu minsi iri imbere.
Biteganyijwe ko tariki ya 2 Kamena 2018 Charly na Nina bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.
Nyuma yuko Daddy De Maximo abuze ngo ayobore iki gitaramo yasimbujwe Congo Givency
Charly na Nina ndetse na Parfine wateguye iki gitaramo barikumwe n'umuyobozi wa Rwandair Charles Gashumba
Rurangirwa Vedaste yahatomboreye itike ya Rwandair Bruxelle-Kigali
Akimana Fanny uhataniye ikamba rya Miss Suisse Francophone ari mubari bitabiriye iki gitaramoIgitaramo cyabereye i Geneve mu Busuwisi cyabaye icya nyuma mu byo yakoreraga ku mugabane w'Uburayi
Charly na Nina bashimiye Parfine wabatumiye bahita basaba abitabiriye iki gitaramo gukomeza gushyigikira uyu mubyeyi muri kompanyi yatanmgije itegura ibitaramo ya Golden Queen
Nubwo Mu Busuwisi hadatuye abanyarwanda benshi ariko bake bahatuye hafi ya bose bari bitabiriye ku bwinshi