Nyuma yo gutandukana n’uwo yambitse impeta, Issa Bigirimana ari mu munyenga w’urukundo n’umurundikazi-AMAFOTO

Imyidagaduro - 07/03/2023 9:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo gutandukana n’uwo yambitse impeta, Issa Bigirimana ari mu munyenga w’urukundo n’umurundikazi-AMAFOTO

Rutahizamu Issa Bigirimana wamenyekanye muri ruhago y’u Rwanda cyane ubwo yakiniraga APR FC, ari mu rukundo rushya n’inkumi y’i Burundi yitwa Scheilla.

Amakuru ahamya ko aba bombi bamaze amezi  bari mu rukundo ndetse mu minsi yashize Scheilla yari i Kigali, yaje gusura umukunzi we Issa Bigirimana.

Bivugwa kandi ko ubu Issa Bigirimana udafite ikipe muri iyi minsi ari i Bujumbura, ariho ari kwishimana n’umukunzi we Scheilla.

Issa Bigirimana yakundanye na Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles mu 2019 bagategura gukora ubukwe mu mpera 2021, nyuma bakaza gutandukana.

Ubu Uwase Carine ari mu rukundo na The Major wo muri Symphony Band.

Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019. Yahise yerekeza muri Tanzania atatinze, aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi atandatu Police FC.

Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira, kuko mu Ukwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana, agaruka mu Rwanda muri Espoir FC baheruka gutandukana.

Umukobwa Issa yishumbushije Uyu musore ari mu munyenga w'urukundo Ubwo Bigirimana yatereraga ivi Uwase batandukanye 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...