Byabaye
kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo
“Farmer” yasabye Emilly kumubera umugore, mu gikorwa cyateguwe neza, aho yapfukamye
imbere y’ikirango kinini gifite ishusho y’umutima cyariho indabo z’umweru,
hiyongereyeho urumuri rwanditseho amagambo agira ati “Wakemera kubana nanjye?”.
Emilly na we ntiyazuyaje, avuga ‘Yego’.
Abafana,
abahanzi bagenzi be n’abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batangiye
kumwoherereza ubutumwa bw’ishimwe n’amahirwe, bashima uburyo yagaragaje
urukundo rwe mu buryo buhamye kandi bw’icyubahiro.
Iyi
ni intambwe nshya ku muhanzi w’imyaka 32 y’amavuko, wari uherutse gutangaza ko
afite umugambi wo gushyingiranwa n’uwo bazabana mu buryo bwemewe n’amategeko
muri uyu mwaka wa 2025.
Mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umwaka ushize, Ykee Benda yavuze ko nubwo
umuziki we ukomeje gutera imbere, ashaka no kubaka ubuzima bwite bufite intego.
Yagize ati “Kugira uwo muzabana mu buzima ni ingenzi. Ubuzima bugira agaciro
iyo hari umuntu uguma hafi yawe, cyane cyane mu bihe byo gusaza. Ibyo ni
ingenzi cyane.”
Yagaragaje
ko atifuza gusa gukundwa mu muziki, ahubwo anashishikajwe no kubaka urukundo
ruhamye n’urugo rufite umusingi uhamye.
Nyuma
y’itandukana rye ryigeze kuvugwa cyane na Julie Batenga, babyaranye umwana
w’umuhungu witwa Dante, Ykee Benda yahinduye uburyo abona urukundo, ashyira
imbere ukuri, ubwizerane n’imibanire igamije kubaka.
Nubwo byinshi mu bijyanye n’uyu mubano bikiri ibanga, amakuru avuga ko imyiteguro ya Kwanjula – umuhango gakondo wo gusaba no gukwa mu muco wa Uganda – yamaze gutangira, kandi ushobora kuba mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Ykee
Benda yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Emilly nyuma y’igihe bari mu
rukundo
Ykee Benda yari aherutse gutangaza ko yitegura kurushinga muri uyu mwaka, kugirango ajyanishe ubuzima bw’umuziki n’urugo
Ykee Benda yambitse impeta Emilly nyuma yo gutandukana na Julie Batenga banafitanye umwana
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'FARMER' YKEE BENDA YAKORANYE NA SHEEBAH KARUNGI