Uwera Dalila, Miss Rwanda wa mbere yemeje ko yatandukanye n’umugabo we agira icyo yisabira itangazamakuru

Imyidagaduro - 01/03/2017 3:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Uwera Dalila, Miss Rwanda wa mbere yemeje ko yatandukanye n’umugabo we agira icyo yisabira itangazamakuru

Uwera Dalila tariki 17 Ukuboza 1993 yatorewe kuba Miss Rwanda 1994 mu muhango wabereye kuri Hotel Chez Lando i Remera. Ku wa 27 Ukuboza 2013 umugabo we Dirk yamusabye ababyeyi be mu muhango wabereye i Kigali muri The Manor Hotel i Nyarutarama. Kuri ubu aba bombi bamaze gutandukana nyuma y’imyaka hafi ine babana.

Inkuru ikiba kimomo ko batandukanye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kuganira n’uyu mubyeyi maze adutangariza ko ari mu ishuri aza kuboneka mu masaha ari imbere, icyakora nk'uko yari abajijwe n’umunyamakuru niba koko yatandukanye n’umugabo we Dalila yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze gutandukana n’umubiligi bari barashakanye gusa atwizeza kuduha ikiganiro kirambuye mu masaha ari buze.

dalila

Dalila igihe yasabwaga akanakobwa

Uwera Dalila aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda yagize ati “Nibyo koko twatandukanye ni nayo mpamvu ntifuza kuzongera kubona ziriya foto nawe.” Aha akaba yasabaga itangazamakuru ko rimufashije ritazongera gukoresha amafoto ye n’umugabo we dore ko ari yo yari yarasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Inyarwanda.com turacyabakurikiranira hafi iyi nkuru mu kiganiro kirambuye turi bugirane na Dalila ubu wibereye mu Bubiligi akaba ari we wa mbere wambaye ikamba rya Miss Rwanda.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...