Abahanzi batanu bazasusurutsa abazitabira ni Teta Diana, Ruti
Joel, Massamba Intore, Jules Sentore na Boukuru — bose bazaririmba indirimbo
zabo zizwi cyane, zifite imizi mu muco nyarwanda.
Massamba Intore, uzwi cyane mu njyana gakondo,
aherutse gushyira hanze Album ye ya 11 yise “Mbonezamakuza”, izasorezwa mu
buryo bukomeye muri iki gitaramo. Jules Sentore, uherutse gusohora Album
“Umudende”, nawe ari mu bahanzi bazerekana ubukaka bw’injyana gakondo.
Ruti Joel, uzwi cyane kubera indirimbo ze zifite umwimerere
w’umuco, azahurira ku rubyiniro n’Itorero Ishyaka ry’Intore asanzwe abarizwamo,
ariko azaririmba nk’umuhanzi wigenga.
Teta Diana, uherutse gusohora EP yise “Umugwegwe”, na Boukuru
wagaragaye mu bitaramo byo ku rwego mpuzamahanga muri Afurika y’Epfo, bazuzuza
urutonde rw’abahanzi b’icyitegererezo bazasusurutsa abitabiriye.
Uretse aba bahanzi, “Kigali Dutarame” izaba n’uburyo bwo
guhuza amatorero akomeye mu Rwanda arimo Ishyaka ry’Intore, Indatirwabahizi,
Inganzo Ngari, Inyamibwa ndetse n’Ibihame by’Imana.
Ni ubwa mbere Ishyaka ry’Intore n’Itorero Ibihame by’Imana bazahurira
ku rubyiniro rumwe nyuma y’igihe kinini bitandukanye.
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2024, Itorero Ibihame by’Imana
ryatandukanye, havukamo Ishyaka ry’Intore, bityo bamwe mu bahoze baririmo
bimukira mu rishya.
Kuva icyo gihe, Ishyaka ry’Intore ryatangiye kugaragara cyane
mu itangazamakuru, rikora ibitaramo bikomeye birimo icyo ryakoreye muri Camp
Kigali ku wa 25 Mutarama 2025, cyabaye icy’amatike yashize ku isoko mbere
y’umunsi umwe.
Indatirwabahizi, rizwi nk’itorero ry’Umujyi wa Kigali, rizaba
rihagarariye ibikorwa by’umuco by’uyu mujyi.
Inganzo Ngari bo bazagaruka nyuma y’igitaramo gikomeye
“Tubarusha Inganji” bakoze muri Camp Kigali ku wa 1 Kanama 2025, mu gihe
Inyamibwa bazwiho kuba barasakaje umuco binyuze mu bitaramo bitandukanye birimo
“Inkuru ya 30”, byashimishije imbaga nyinshi.
Iki gitaramo “Kigali Dutarame” gitegerejwe nk’imwe mu
mpuzandengo zigaragaza imbaraga umuco Nyarwanda ufite mu gukomeza guhuza
abahanzi n’amatorero gakondo.
Iki gitaramo cyitezweho kugaragaza isura nshya y’ubuhanzi
n’umuco mu Rwanda, gihuza ibihangano by’umwimerere n’amajwi y’abahanzi bakomeye
mu gihugu.
Abahanzi barimo Teta Diana, Ruti Joel, Massamba Intore, Jules
Sentore



Itorero Inyamibwa ritegerejwe mu gitaramo kizabera muri BK
Arena, ku wa









Ishyaka ry'Intore ryakomotse ku Bihame by'Imana ritegerejwe
mu gitaramo


Itorero Indatirwabahizi ry'Umujyi wa Kigali ritegerejwe muri iki gitaramo "Kigali Dutarame"
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2025
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'UMUDENDE' YA JULES SENTORE
