Nyuma yo gutandukana, Ibihame by'Imana n'Ishyaka ry'intore bagiye guhurira mu gitaramo n'abahanzi batanu

Imyidagaduro - 13/11/2025 4:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo gutandukana, Ibihame by'Imana n'Ishyaka ry'intore bagiye guhurira mu gitaramo n'abahanzi batanu

Ibyamamare mu muziki n’amatorero gakondo bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe “Kigali Dutarame”, kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2025. Cyateguwe ku bufatanye na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, gifite intego yo guhuza ibihangano by’umuziki n’umuco Nyarwanda mu buryo bw’ikirenga.

Abahanzi batanu bazasusurutsa abazitabira ni Teta Diana, Ruti Joel, Massamba Intore, Jules Sentore na Boukuru — bose bazaririmba indirimbo zabo zizwi cyane, zifite imizi mu muco nyarwanda.

Massamba Intore, uzwi cyane mu njyana gakondo, aherutse gushyira hanze Album ye ya 11 yise “Mbonezamakuza”, izasorezwa mu buryo bukomeye muri iki gitaramo. Jules Sentore, uherutse gusohora Album “Umudende”, nawe ari mu bahanzi bazerekana ubukaka bw’injyana gakondo.

Ruti Joel, uzwi cyane kubera indirimbo ze zifite umwimerere w’umuco, azahurira ku rubyiniro n’Itorero Ishyaka ry’Intore asanzwe abarizwamo, ariko azaririmba nk’umuhanzi wigenga.

Teta Diana, uherutse gusohora EP yise “Umugwegwe”, na Boukuru wagaragaye mu bitaramo byo ku rwego mpuzamahanga muri Afurika y’Epfo, bazuzuza urutonde rw’abahanzi b’icyitegererezo bazasusurutsa abitabiriye.

Uretse aba bahanzi, “Kigali Dutarame” izaba n’uburyo bwo guhuza amatorero akomeye mu Rwanda arimo Ishyaka ry’Intore, Indatirwabahizi, Inganzo Ngari, Inyamibwa ndetse n’Ibihame by’Imana.

Ni ubwa mbere Ishyaka ry’Intore n’Itorero Ibihame by’Imana bazahurira ku rubyiniro rumwe nyuma y’igihe kinini bitandukanye.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2024, Itorero Ibihame by’Imana ryatandukanye, havukamo Ishyaka ry’Intore, bityo bamwe mu bahoze baririmo bimukira mu rishya.

Kuva icyo gihe, Ishyaka ry’Intore ryatangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru, rikora ibitaramo bikomeye birimo icyo ryakoreye muri Camp Kigali ku wa 25 Mutarama 2025, cyabaye icy’amatike yashize ku isoko mbere y’umunsi umwe.

Indatirwabahizi, rizwi nk’itorero ry’Umujyi wa Kigali, rizaba rihagarariye ibikorwa by’umuco by’uyu mujyi.

Inganzo Ngari bo bazagaruka nyuma y’igitaramo gikomeye “Tubarusha Inganji” bakoze muri Camp Kigali ku wa 1 Kanama 2025, mu gihe Inyamibwa bazwiho kuba barasakaje umuco binyuze mu bitaramo bitandukanye birimo “Inkuru ya 30”, byashimishije imbaga nyinshi.

Iki gitaramo “Kigali Dutarame” gitegerejwe nk’imwe mu mpuzandengo zigaragaza imbaraga umuco Nyarwanda ufite mu gukomeza guhuza abahanzi n’amatorero gakondo.

Iki gitaramo cyitezweho kugaragaza isura nshya y’ubuhanzi n’umuco mu Rwanda, gihuza ibihangano by’umwimerere n’amajwi y’abahanzi bakomeye mu gihugu. 

Abahanzi barimo Teta Diana, Ruti Joel, Massamba Intore, Jules Sentore na Boukuru bagiye guhurira mu gitaramo "Kigali Dutarame"



Itorero Inyamibwa ritegerejwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena, ku wa 22 Ugushyingo 2025


Inganzo Ngari ryamamaye mu bihangano binyuranye rigiye kongera gususurutsa abakunzi babo nyuma ya "Tubarusha Inganji"


Ibihame by'Imana bagiye kugaragara ku rubyiniro nyuma yo gucikamo ibice hakavuka irindi torero


 

Ishyaka ry'Intore ryakomotse ku Bihame by'Imana ritegerejwe mu gitaramo cyatewe inkunga na sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda

Itorero Indatirwabahizi ry'Umujyi wa Kigali ritegerejwe muri iki gitaramo "Kigali Dutarame"

 

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2025

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'UMUDENDE' YA JULES SENTORE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...