Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko amagambo nk'ayo ashobora kugira ingaruka ku cyizere umuntu yifitiye ubwe no ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Badmus yavuze ko mu myaka itanu ishize yapimaga ibiro 170, ariko ko kugeza muri 2026 yari amaze kugera ku biro 83, nyuma y'urugendo rurerure rwo kwita ku buzima bwe.
Yavuze ko kugabanukaho ibiro 87 bitabaye mu ijoro rimwe, ahubwo byasabye imyaka yo kwihangana, kwigomwa byinshi, kubabara, gukomeza guhatana no gushyira ubuzima bwe imbere buri munsi.
Yagize ati: "Imyaka itanu ishize napimaga ibiro 170. Uyu munsi mfite ibiro 83. Byasabye imyaka y'imbaraga, kwihangana, amarira n'ibigeragezo byinshi. Ni kimwe mu bintu bikomeye nakoze mu buzima bwanjye kandi ndabyishimira."
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Naija Metro, uyu mukinnyi yavuze ko ikimubabaza ari uko abantu bamuvugaga, bamunenga, baramwihaye kubera umubyibuho ukabije ari na bo bakomeje kumunenga nyuma yo kugabanya ibiro.
Ati: "Mubyukuri mwifusa iki? Abantu banshinyaguriraga, banenga nkiri munini ni bo bakinshinyagurira n’ubu nagabanyije ibiro."
Yasobanuye ko umuntu wagabanyije hafi ibiro 90 aba ashobora kugira impinduka ku ruhu, kandi ko ari ibintu bisanzwe. Yavuze ko akomeje kwiyitaho, akoresha uburyo butandukanye bwo gufasha uruhu gukomera no gukomeza kugira ubuzima bwiza.
Badmus yavuze ko n'ubwo adakunda gusubiza abamutuka, amagambo bamubwira amubabaza kuko na we ari umuntu ufite amarangamutima.
Yanahamagariye cyane cyane abagore kureka kunegurana no gusebanya bashingiye ku miterere y'umubiri, ashimangira ko nta muntu ukwiye guhohoterwa kubera umubyibuho ukabije cyangwa kubera kugabanya ibiro.
Yagize ati: "Reka tureke gusenya abantu kubera uko imibiri yabo imeze. Nta muntu ukwiriye gutotezwa kubera ko afite umubyibuho ukabije, kandi nta n'ukwiriye gutotezwa kubera ko yagabanyije ibiro. Mushobora kutishimira uko umubiri wanjye umeze, ariko byibura muwubahe."
Eniola Badmus yavuze ko yishimira urugendo amaze kugeraho, yongeraho ko agikomeje kwiyitaho no kuba umuntu mwiza kurushaho.
Ubutumwa bwa Eniola Badmus bwakiriwe na benshi nk'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku miterere y'umubiri. Yasabye abantu kureka guca abandi intege kubera uko basa, ahubwo bakabubaha bakababashyigikira mu rugendo rwabo rwo kwita ku buzima.
Yashimangiye ko umuntu adakwiye gutotezwa yaba afite umubyibuho ukabije cyangwa yaragabanyije ibiro, ahubwo ko buri wese akwiriye kubahwa no gufatwa nk'umuntu ufite agaciro.




Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime wo muri Nigeria, Eniola Badmus yatakaje ibiro 87
