Nyuma yo gushima kuri Iran bikanga Israel yerekeje amaso muri Palestine

Hanze - 25/06/2025 6:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo gushima kuri Iran bikanga Israel yerekeje amaso muri Palestine

Nyuma y’uko hatangajwe agahenge ku ntambara ya Israel na Iran, ubu Israel yongeye gushyira imbaraga nyinshi mu bitero iri kohereza mu gihugu cya Palestine.

Amakuru aturuka mu bitaro bya al-Awda na Al-Aqsa Martyrs aravuga ko Abanya-Palestine icyenda (9) bapfuye abandi benshi bagakomerekera aho bari bategereje imfashanyo hafi y’umuhanda wa Netzarim mu gice cyo hagati cya Gaza, nk’uko Al Jazeera Arabic ibitangaza.

Iyi mibare y’abapfuye ni iyavuye mu rugamba rw’amaraso rukomeje kuba buri munsi hafi y’ahatangirwa imfashanyo hashyizweho mu mpera z’ukwezi gushize n’umuryango witwa Gaza Humanitarian Foundation, ushyigikiwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gufasha impunzi z’Abanya-Palestine (UNRWA) yise icyo gikorwa "umutego w’urupfu."

Nk’uko bitangazwa na The Jerusalem Post, abasirikare 6 ba Israel nabo bishwe. Abo basirikare bishwe nyuma y’iturika ryabereye mu mujyi wa Khan Younis kuri uyu wa Kabiri.

Ingabo za Israel zatangaje amazina y’abasirikare batandatu (6) bishwe, ariko izina ry’uwa karindwi banga kurivuga kugeza igihe umuryango we uzabwirwa iby’urupfu rwe.

Undi musirikare wo muri 605th Combat Engineering Battalion na we byatangajwe ko yakomeretse bikomeye mu kindi gitero cyabereye ahandi mu majyepfo ya Gaza, nk’uko igisirikare kibivuga.

Hari amakuru avuga ko n’ubwo Israel itandaraje mu ntambara ebyiri, intwaro ziri kugenda ziyishiraho gake gake ku buryo mu minsi iri imbere ishobora kuba isigaye ihagarariye aho nta bikoresho bafite bihagije byo kujyana mu ntambara.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...