Ku itariki ya 7/7/2012 nibwo Dream Boyz basezerewe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bahita basezeranya abafana babo kubagezaho indirimbo yabo nshya bise Jugujugu none babigezeho. Iyi ndirimbo Jugujugu izaba iri kuri album ya gatatu ya Dream Boyz izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka.
Dream Boyz ntabwo baciwe intege no gusezererwa muri Guma Guma niyo mpamvu bashyize hanze JUGUJUGU.
Kanda hano wumve indirimbo JUGUJUGU ya Dream Boyz.
N’ubwo aba basore, TMC na mugenzi we Platini baherutse gusezerwa mu marushanwa ya PGGSS ngo ntabwo bacitse intege dore ko muri iyi minsi bafite ingufu nyinshi zo gukora batikoresheje kugira ngo album yabo izabe igizwe n’indirimbo zikoze neza kandi zifite n’amashusho nkuko Nemeye Platini yabidutangarije.
Umunsi Dream Boyz bavuye muri PGGSS,mu ijambo Platini yavuze yashimiye abafana babo babatoye ndetse anabasezeranya ko Dream Boyz itagiye gucika integer nyuma yo gusezererwa. Yagize ati: “Tuvuye mu irushanwa ariko ntabwo duhagaritse umuziki kandi nta n’ubwo byaduca intege. Turashimira abafana ba Dream Boyz bose badutoye, tubasezeranyije ko kuwa gatandatu utaha(ku itariki ya 14/7/2012) tuzabagezaho indirmbo yacu nshya yitwa Jugujugu.”
Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, Platini yagize ati: “Iyi ndirimbo ni kimwe mu bikorwa dukoze bwa mbere nyuma yo gusezererwa muri Guma Guma. Nkuko twabibwiye abafana bacu ntabwo twacitse intege ubu turi gukorana ingufu, dukora aavideo ndetse tunategura album yacu ya gatatu izamurikwa mu mpera z’uyu mwaka.”
Ku itariki ya 7/7/2012 basezerewe muri Guma Guma ariko mu bikorwa barakataje aho mu mpera z'uyu mwaka bazamurika album yabo ya gatatu.
Nkuko Platini yakomeje abitangaza, muri iyi ndirimbo hakubiyemo ubutumwa bw’umukobwa wahemukiye ababyeyi be bamuhaye urukundo rwa kibyeyi, bamuha ikintu cyose gishoboka kugira ngo abeho neza ariko aranga ababera umwana mubi. Uyu mukobwa uvugwa muri iyi ndirimbo yirirwaga yirukanka mu bagabo batandukanye kandi ari we mwana rukumbi ababyeyi be bibarutse. Uyu mukobwa yateje aba babyeyi agahinda.
Umva hano indirimbo nshya JUGUJUGU ya Dream Boyz.
Nyuma y’indirimbo abafana b’iri tsinda bagiye bakunda nka: Magorwa, Si inzika, …aba basore ngo bagiye kongera gukora indirimbo zikubiyemo butumwa cyane cyane nkuko abafana babo n’abandi bakunda ibihangano byabo bagiye bayifuza.
Munyengabe Murungi Sabin.
