Nyuma yo gusezerana n'umugore we, Kanyombya agiye kwerekeza mu Bubiligi

- 18/11/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo gusezerana n'umugore we, Kanyombya agiye kwerekeza mu Bubiligi

Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya, umukinnyi wa filimi na byendagusetsa, agiye kwerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filimi zisekeje ndetse n’izindi zisanzwe uyu muhanzi akora.

Kanyombya aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, yavuze ko azerekeza mu Bubiligi mu Kwezi gutaha k’Ukuboza 2012 ndetse ibijyanye n’urwo rugendo biri gutegurwa n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Kanyombya yagize ati “Diaspora nyarwanda yo mu Bubiligi niyo iri kuntegurira igitaramo cyanjye kugira ngo nzajye kwerekana ibihangano byanjye, nzagenda mu kwezi gutaha, ariko sindamenya amatariki neza kuko byose biri gutegurwa n’umunyarwandakazi witwa Big Mama nawe uba mu Bubiligi kandi nawe asanzwe ari umukinnyi wa filimi.”

bigmama

Umuhanzi Big Mama watumiye Kanyombya mu Bubirigi. Aha yari mu Rwanda mu gitaramo yahagiriye.

Kanyombya avuga ko azagenda amaze kurangiza filimi ye ari gukora ataraha izina, iyi filimi akaba ari kuyikora afatanyije n’isosiyete  ye yitwa “Inyambo Ltd”.

Kanyombya, agiye kujya mu Burayi nyuma y’iminsi mike asezeranye n’umugore we, mu bukwe bwari agahebuzo bukarangwa no kwitabirwa n’abantu benshi.

Dore uko mu bukwe bwa Kanyombya byari byifashe:

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...