Nyuma yo gusanga icyo kirego nta shingiro gifite, kuri uyu wa mbere Amavubi aratangira imyiteguro y’umukino wo mu cyiciro gikurikiraho, igomba guhuriramo na Congo Brazza Ville kuwa 20 Nyakanga 2014.
Amavubi agiye guhura na Congo-Brazzaville nyuma yo gusezerera Libye, mu gihe Les Diables Rouges bo basezereye Namibye
Urutonde rw’abakinnyi 30 umutoza Stephen Phelip Constantine yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2014, ruragaragaramo abakinnyi nka Sina Jerome wa Police FC wari umaze imyaka iyingayinga 2 atagera mu ikipe y’igihugu Amavubi, kimwe na Hussein Sibomana wa Rayon Sports, ndetse na Kagabo Peter na we wa Police FC.
Kuva Sina Jerome yatoroka Rayon Sports ndetse na mbere ya ho gato ntiyaherukaga mu ikipe y'igihugu Amavubi
Harimo kandi abakinnyi 2 ba SEC Academy yo mu cyiciro cya kabiri, bahamagawe ku nshuro ya boy a mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Hussein Sibomana na we ni umwe mu bahamagawe ataherukaga kugaragara mu mwambaro w'Amavubi
Aba bakinnyi bahamagawe, bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga, bakazakina umukino wa gicuti na Gabon kuwa 12 Nyakanga, hanyuma bakazahaguruka i Kigali berekeza i Brazzaville kuwa 16 Nyakanga, aho bazakinira na Diables Rouges ikipe y’icyo gihugu kuwa 20 Nyakanga 2014.
Umutoza Constantine yahisemo gukarana na Mashami Vincent nk'umutoza umwungirije mu mwanya wa Mbungo Cassa
Tubibutse ko Umukino w’Amavubi na Congo-Brazzaville ari uwo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc kuva kuwa 17 Mutarama kugeza kuwa 8 Gashyantare 2015.
Amavubi aratangira uwmiherero kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyaknaga
Dore urutonde rwabakinnyi 30 Stephen Phelip Constantine yahamagaye:
Abazamu:
1. Jean Claude Ndoli (APR FC)
2. Jean Luc Ndayishimiye (Rayon Sports)
3. Mvuyekure Emery (Police FC)
4. Kwizera Olivier (APR FC)
Abakina inyuma:
5. Michel Rusheshangoga (APR FC)
6. Peter Kagabo (Police FC)
7. Mwemere Ngirinshuti (Police FC)
8. Abouba Sibomana (Rayon Sports)
9. Emery Bayisenge (APR FC)
10. Salomon Nirisalike (Royal Antwerp)
11. Ismael Nshutiyamagara (APR FC)
12. James Tubane (AS Kigali)
13. Hussein Sibomana (Rayon Sports)
Abakina hagati:
14. Haruna Niyonzima (Yanga Aficans)
15. Jean Baptista Mugiraneza (APR FC)
16. Leon Uwambajimana (Rayon Sports)
17. Andrew Buteera (APR FC)
18. Mohamed Mushimiyimana (AS Kigali)
19. Robert Ndatimana (Rayon Sports)
20. Jean Claude Iranzi (APR FC)
21. Patrick Sibomana (APR FC)
22. Abdoul Sibomana (SEC Academy)
23. Tuyisenge Jaques (Police FC)
24. Djamal Mwiseneza (Rayon Sports)
Abataha izamu:
25. Dady Birori (AS Vita Club)
26. Michel Ndahinduka (APR FC)
27. Jerome Sina (Police FC)
28. Dany Usengimana (SEC Academy)
29. Meddie Kagere (Albania)
30. Jimmy Mbaraga (Police FC)
Uwimana Abdoul uhamagawe ku nshuro ye ya mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi